Yashyizweho kuri6 January, 2020 | 13:46

Urukiko rwategetse ko Fireman n’umusirikare bareganwa bafungwa

Umuhanzi uzwi kwizina rya Fireman n’umusirikare bareganwa, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ngo abaregwa baburane mu mizi.

Uyumunsi Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu, bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Chief editor \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru