Yashyizweho kuri28 October, 2019 | 14:20

Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko Major Mudathiru na bagenzi be 24 bafungwa by’agateganyo

Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko (Rtd) Major Habib Mudathiru na bagenzi be 24 bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 nibwo habaye isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo nk’uko abaregwa bari babyifuje.

Mu rukiko,umucamanza Lt Col Charles Madudu yatangiye avuga ko mu mu gufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, hasuzumwe uburyo buri wese yireguye.

Maj.Mudathiru ashinjwa ko yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’imyitozo, akaba ari nawe watozaga bagenzi be bareganwa. We yanemeye ibyaha nubwo bagenzi be bemera bibiri gusa.

Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Mudathiru wasezerewe muri RDF, akajya muri Uganda aho yavuganiraga n’abarimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali, Ben Rutabana n’abandi, akajya mu mashyamba ya Congo anyuze mu Burundi, akajya muri Bijabo aho P5 yashyize ibirindiro bya gisirikare, ari ikimenyetso gikomeye cy’ibyaha aregwa.

Abari muri uru rubanza ngo bafashwe nyuma y’amabwiriza ya Kayumba Nyamwasa wabasabye kuva muri Kivu y’Amajyepfo bakajya mu ya Ruguru aho bagombaga guhura na RUD Urunana, ariko baza gutegwa ibico na FARDC, bakwirwa imishwaro bamwe bakishyikiriza Monusco n’ingabo za Leta.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Mudathiru yemera ko ibyo byose byabaye kimwe na bagenzi be, ari ikimenyetso gikomeye gituma hakekwa ko ibyaha baregwa byakozwe, ku buryo bakwiye gufungwa iminsi 30 mu gihe hakomeje iperereza

Uko ari 25 baregwa ibyaha bine byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umucamanza yavuze ko itegeko rigena ko impamvu zikomeye zituma hakekwa ko icyaha cyakozwe atari ibimenyetso, ahubwo ari ibyagezweho mu iperereza ku byaha.

Yavuze ko kuba Mudathiru yemera ibyaha byose aregwa ari impamvu zituma hakekwa ko ibyaha aregwa yabikoze, kimwe na bagenzi be.

Gusa ku cyaha cyo kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, uretse Mudathiru, nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko icyo cyaha bagikoze, kuko nta byagezweho mu iperereza ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko.

Umucamanza yavuze ko ubusanzwe uregwa adashobora kuburana afunzwe, kereka iyo ari icyaha nibura gihanishwa igifungo gihera ku myaka ibiri, cyangwa igihe hari impungenge ko bashobora gutoroka.

Urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko Mudathiru hari icyaha cyo kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara. Rwemeje ko Mudathiru na bagenzi be bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, umwanzuro ushobora kujuririrwa mu minsi itanu.

Urukiko rumaze kuvuga umwanzuro, Major Mudathiru yazamuye ikiganza asaba ijambo, maze arihawe avuga ko atababajwe no guhanwa kuko yakoze ibyaha.

Yongeyeho ko ashima ubutegetis bw’u Rwanda kuko butamukoreye iyicarubozo kandi yarafashwe ari mu ruhande rwitwa ’umwanzi’ nk’uko ngo ahandi bigenda.

Uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru