Yashyizweho kuri28 May, 2019 | 15:36

Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuyobozi wa Radio Amazing Grace rumutegeka kwishyura RURA indishyi

Urukiko rukuru rwasomye umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’umuyobozi wa Radio Ubuntu butangaje (Amazing Grace) Gregory Brian Schoof wajuririye ikemezo cyafashwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku kirego yaregamo RURA kuba yarafunze burundu iriya Radio.

Uyu munsi tariki 28 Gicurasi 2019,uyu mu nyamerika nibwo yagarutse kuva imyanzuro y’ubujurire bwe ku ifungwa ry’igitangazamakuru anabereye umuyobozi aho avuga cyafunzwe ku mpamvu yita ko ari iza RURA bidakurikije amategeko.

Urukiko Rukuru rwajuririwe n’uyu muyobozi wa Radio Amazing Grace, rwatangiye rugaruka ku byaranze imiburanire y’impande zombi.

Umucamanza yavuze ko ibyakozwe na RURA ndetse na RMC byose byari byubahirije amategeko bityo ko ubujurire bw’umuyobozi wa Radio Amazing Grace budafite ishingiro.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru yategetse ko Radio Amazing Grace yishyura RURA ibihumbi 350 Frw [aho kuba 500 000 Frw yari yemejwe n’urwisumbuye rwa Nyarugenge] ikanishyura igihembo cy’Umunyamategeko wunganiye RURA kuko yashowe mu manza mu buryo bw’amaherere.

Uwareze ntanyuzwe ati “Nashoye ibihumbi bya USD mu Rwanda ku nyungu z’Abanyarwanda”

Gregory Brian Schoof uyu munsi waje kumva imyanzuro y’Urukiko Rukuru yajuririye ari kumwe n’abana be batatu na bamwe mu bahoze ari abakozi b’iriya Radio, yavuze ko iriya Radio yayishoyemo ibihumbi byinshi by’amadolari kandi ko yari ifitiye akamaro benshi.

Mu kiganiro ahaye Abanyamakuru, yagize ati “Ni ikemezo kibabaje, guhomba Radio kubera ko wanze kwemera icyaha, ibyo ni byo ikemezo cy’uyu munsi gishingiyeho.”

Uyu munyamerika avuga ko mu maburanisha yabaye mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) no mu nkiko, hari byinshi byirengagijwe.

Avuga ko ibyatangajwe n’uriya mukozi w’Imana byanahereweho iriya Radio ifungwa burundu, ntaho yavuze ko bagore ahubwo ko yavuze ku bijyanye n’amatorero.

Ati “Ni ibintu byumvikana, muri bibiliya umugore mwiza agaragaza inzu y’Imana nziza naho umugore mubi agasobanura inzu y’Imana mbi. Ni ko biri, ibyo ni byo byari ubutumwa.”

Avuga ko uriya mukozi w’Imana nta kibi yakoze nubwo na none ngo adafite ubumenyi buhagije bwashoboraga gutuma adakora biriya.

Gregory Brian agaruka ku kemezo cyafashwe uyu munsi ko gishingiye ku kuba atarakurikije ngo anubahe amabwiriza n’amategeko bya RURA.

Ati “Ikibazo cyanjye ni iki; Ese ni ibiki ntakurikije? Nemeye ibyo kwishyura amande, nemera gufunga Radio, ikintu ntemeye ni ugukoresha Radio mu kwemera icyaha.”

Avuga kandi ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa kandi bukubahwa nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ati “Mfite uburenganzira bwo kuvuga ko ndengana ariko RURA yo ikavuga ngo ugomba kwemera icyaha.”

Gregory Brian uvuga ko Urukiko Rukuru rwafashe iki kemezo atari rwo rukiko rukuru mu Rwanda, avuga ko bagiye gusuzuma bakareba ko bajurira ururi hejuru yarwo.

Uko byagenze ubushize

Tariki ya 09 Ukwakira 2018, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Gregory Brian Schoof atsinzwe mu kirego yari yaruregeyemo Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rumutegeka guha kiriya kigo indishyi ya 500 000 Frw kuko yagishoye mu manza zidafite ishingiro.

Icyo gihe, uyu muyobozi wa Amazing Grace ukomoka muri America, yavuze ko kiriya kemezo ari cya politiki.

Yahise ajuririra Urukiko Rukuru, rwababuranishije ku wa 1 Mata 2019 avuga ko kiriya kemezo cyafashwe na RURA cyo gufunga burundu radio ye kidakurikije amategeko.

Gregory Brian Schoof wanengaga ikemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge n’icya RURA, yavuze ko gufunga kiriya gitaganzamakuru byashingiye ku mategeko bwite ya kiriya kigo.

Gregory Brian yari yaje kumva imyanzuro y’ubujurire bwe yari ari kumwe n’abana be batatu
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru