Yashyizweho kuri18 October, 2019 | 14:50

Umwami mu njyana ya Kinyatrap we n’abandi batatu batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Umwami mu njyana ya Kinyatrap Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki yatawe muri yombi ndetse n’abandi bantu batatu bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo aba basore batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Amakuru avuga ko uyu musore ndetse na mugenzi witwa Slum Drip hamwe n’abandi bakobwa babiri batawe muri yombi basanzwe iwabo w’umwe muri abo.Nyuma ngo umubyeyi we yabonye abo bantu atabazi ahita yitabaza inzego z’umutekano zirabafata.

Amakuru kandi avuga ko aba basore bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda,Nsabimana Désiré,yabwiye umunyamakuru ko uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rutangire iperereza kuri ibyo bakekwaho nyuma boherezwe mu nkiko.

Bushali ni umwe baraperi bari bamaze iminsi bitwara neza muri iki gihe mu ruhando rwa muzika nyarwanda bitewe n’injyana yabo Kinyatrap yumvikanamo umwimerere.

Uyu musore yatangiye umuziki mu mpera za 2013 akaba ariwe wumvikana cyane muri Kinyatrap aho azwi cyane mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake yitwa Ni ’Nituebue’ afatanyije na Slum Drip ndetse na B-Threy.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru