Yashyizweho kuri6 November, 2019 | 11:46

Umuyobozi w’ishuri ry’Abadivantiste rya Gitwe yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ,RIB,rwafashe umuyobozi w’ishuri (College Adventiste de Gitwe) ,Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.

RIB yatangaje aya makuru ibinyujije kuri twitter aho yavuze ko uyu muyobozi yatawe muri yombi kubera ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko.

Iryo tangazo rigira riti"Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini"

RIB yakomeje yibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru