Yashyizweho kuri13 August, 2019 | 18:11

Umunyamakuru wa Kiss FM yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa

Umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM,yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha ’ RIB’ akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urundi rwego n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

RIB yatangaje ko kuri uyu wa Mbere Ngirinshuti yari ku kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, ahasanga umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, aza yiyita umusirikare, abwira uwo murundi ngo namuhe ibyangombwa.

Mbabazi Modeste,Umuvugizi wa RIB, yabibwiye umunyamakuru, ko uwo murundi amuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni ’indangamuntu yo ku bwa Habyarimana, aramukubita aragenda.

Abashinzwe umutekano w’aho ngaho ngo baje kumufata, bamushyikiriza RIB i Remera mu gihe uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.

Magingo aya Ngirinshuti afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Bizumuremyi David - 1 month ago

Uwomumenyeshamakuru Yaregeje Kubera Ntiyakwiye Kurwana Ahariwe Yohanuye Abandi Niwe Ayitera Nahanwe Hisujwe Amategeko Yaregeje.

Izindi nkuru