Yashyizweho kuri28 November, 2018 | 15:52

Umunyamakuru wa BBC Ndayizeye wari waraburiwe irengero yabonetse

Umunyamakuru wa BBC mu Rwanda, Phocas Ndayizeye, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaga, RIB, nyuma yo gufatanwa ibiturika bivugwa ko yashakaga kubikoresha ahungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma yo kuburirwa irengero aho yari amaze hafi icyumweru umuryango we utazi aho aherereye ndetse waratangiye gukuka umutima,kuri uyu wa Gatatu nibwo Ndayizeye usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizeye yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibyo biturika.

Ngo yafashwe ari kumwe n’undi muntu wari umaze kubimuha ako kanya bose bahise batabwa muri yombi.

Gusa ku ruhande rwa Ndayize Phocas ngo ibyo ashinjwa ntabyo azi ndetse n’ibyo biturika bivugwa nabyo ntabyo azi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/umunyamakuru-wa-bbc-ndayizera-yaburiwe-irengero

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru