Yashyizweho kuri18 September, 2019 | 20:35

Umunyamakuru Irené Mulindahabi yarekuwe azakurikiranwa ku byaha ashinjwa ari hanze

Irené Mulindahabi wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukuzasoni akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga yarekuwe ,naho ubushinjacyaha buti si ngombwa ko akurikiranwa afunze.

Uyu munyamakuru asanzwe ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango Star na Isango TV ndetse no gutangaza amakuru mu buryo bw’amashusho abicishije ku rubaga rwa youtube.

Nyuma y’uko RIB itangaje ko yataye muri yombi uyu munyamakuru,byabaye ngombwa ko mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatatu, arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Gusa umuvugizi wa RIB, Mbabaza Modeste yabwiye umunyamakuru ko dosiye ya Mulindahabi yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Naho umushinjacyaha Mukuru,Jean Bosco Mutangana,yabwiye umunyamakuru ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu afunze cyangwa adafunze, bityo bukaba bwasanze Irené Mulindahabi adakwiye gukurikiranwa afunze.

Yagize ati “Nta kidasanzwe kurekura umuntu agakurikiranwa ari hanze. Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ivuye mu Bugenzacyaha buyisuzumye busanga bugomba kureka kuyikurikirana afunze. Ntabwo tumukurikiranye kubera ko ari Umunyamakuru, dukurikiranye Umunyarwanda ukekwaho icyaha".

Yakomeje agira ati"Ntiyarekuwe kubera ko ari Umunyamakuru yarekuwe nk’umuntu wakoze icyaha, ntidukurikiranye umunyamakuru ahubwo dukurikiranye Umunyarwanda. Yarekuwe.”

Ni mugihe kandi rubicishije kuri Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ku wa kabiri tariki 17 Nzeri ko rwafashe Umunyamakuru Irené Mulindahabi akekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

RIB isaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Inkuru bifitanye isano:RIB yataye muri yombi umunyamakuru Mulindahabi Irene wa Isango Star

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru