Yashyizweho kuri15 May, 2019 | 13:54

Rubavu:Umukozi w’Akarere yatawe muri yombi acyekwaho kwitambika abacuruzaga amata muri RDC

Kalisa Robert,Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubworozi, ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite, mu gutanga uburenganzira bwo gucuruza amata muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).

Ibi bibaye nyuma gato y’uko mu cyumweru gishize ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Rubavu, yagejejweho ikibazo cy’abacuruzi b’amata babuzwa kuyajyana muri RDC.

Icyo gihe Nteziryayo Jean De dieu,Umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’amata mu Murenge wa Kanama, yasabye Umukuru w’Igihugu ko yabafasha mu gukemura iki kibazo cyabaye ndanze.

Nteziryayo ati “Nyakubahwa Perezida, mwadusabye kwiteza imbere turabikora tugeza kuri miliyoni 135 Frw tuguramo n’imodoka zo gupakira amata ariko baraduhagaritse ngo ntitwemerewe kujyana amata muri Congo ngo agomba kujya Mukamira”.

Byahise biba ngombwa ko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Habyarimana Gilbert, asobanura iby’iki kibazo asubiza avuga ko amata yambuka ariko aba agomba kuba yujuje ubuziranenge.

Nteziryayo yakomeje abwira Perezida Kagame ko ibijyanye n’ubuziranenge babikoze ariko ko akarere ariko kabura ngo bemererwe kujyana ayo amata muri RDC.

Nyuma yo kumva impande zose umukuru w’igihugu yasabye Minisitiri w’ubuhinzi, kwegera uyu Nteziryayo akamusobanurira neza uko ikibazo giteye kandi kigakemuka vuba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeje ko umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Ati “Twamufunze kuko akurikiranyweho gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, aho yakaga amafaranga abacuruza amata muri Congo akabaha ibyangombwa, abatayamuhaye ntabahe ibyangombwa bibemerera kugurisha amata muri Congo”.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda,ingingo ya 15 mu Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru