Yashyizweho kuri21 October, 2019 | 12:15

Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi

Umuhanzi Ngabo Medal uzwi nka Meddy yatawe muri yombi atwaye imodoka yanyoye inzoga, ahita afungwa.

Uyu muhanzi biravugwa ko yatawe muri yombi ahagana saa munani z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki 21 Ukwakira agahita ajyanwa gufungirwa i Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette,yabwiye umunyamakuru ko ari ukuri uyu muhanzi yaraye atawe muri yombi.

At“Yaraye afunzwe, kubera gutwara yanyoye ibisindisha.Yafatiwe i Remera nka saa munani z’ijoro.”

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko bigira ingaruka kuri bo n’abandi bakoresha umuhanda.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru