Yashyizweho kuri2 October, 2018 | 00:04

Umugabo Yafatanwe urumogi rwinshi mu modoka ya RTCO

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafashe Ngizwenayo Martin w’imyaka 28 y’amavuko afite uduphunyika 9000 tw’urumogi ubwo yari mu modoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya RTICO ivuye Musanze yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ngizwenayo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki yabonye amakuru ko mu modoka ya RTCO yavaga Musanze ijya mu mujyi wa Kigali hari abantu bashobora kuba batwaye ibiyobyabwenge niko guhita bashyiraho bariyeri basaka iyi modoka maze Ngizwenayo afatanwa utwo duphunyika tw’urumogi.’’

CIP Twizeyimana akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi baba batwaye.

Yagize ati’’ Mukwiye kwitwararika ku mitwaro yabagenzi mutwara.kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mugihe mugize amakenga mu gatanga amakuru ku nzego z’umutekano’’.

CIP Twizeyimana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gufatanya n’iznego z’umutekano kubirwanya batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu Ngizwenayo yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo Kanyanga n’andi moko atandukanye yinzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru