Yashyizweho kuri7 November, 2018 | 15:02

Ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara na nyina gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwasabiye Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline gufungwa imyaka 22, ku byaha bakurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano no kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Bwanamusabiye gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha.

Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha yihariye wenyine.Hiyongeraho kandi ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiye abandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko,gufungwa imyaka 15.

Abo bagizwe na Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa Mugenzi Thabita Gwiza, ndetse na Jean Paul Turayishimiye.Kuri ubu aba bose babarizwa hanze y’igihugu mu mahanga.

Iyi ibaye inshuro ya mbere Diane n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara bagezwa imbere y’urukiko batambaye imyenda y’imfungwa, nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru ku wa 5 Ukwakira uyu mwaka wa 2018.

Mu byaha Diane Rwigara ashinjwa,birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Uyu kandi ahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.Ariko Adeline we, akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyaha cyo guteza imvururu n’icy’amacakubiri bishingiye ahanini ku biganiro by’amajwi yafashwe mu iperereza, abo mu muryango wa Rwigara bohererezanyaga na bene wabo baba mu mahanga kuri ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp.

Gusa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi uyu munsi baburanye bahakana ibyo byose baregwa.

Umunyamategeko wa Mukangemanyi ariwe Me Gatera Gashabana yavuze ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu.

Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri. Kuri we ngo ntabwo abantu bane bagiranye ibiganiro ari bo bakwitwa rubanda.

Yashimangiye ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Diane Rwigara we yavuze ko ibiganiro akurikiranyweho birimo n’amagambo yavugiye mu cyo yagiranye n’abanyamakuru byari mu rwego rwa politiki, ndetse ngo nta magambo yavuze atari ukuri.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yavuze ko uru rubanza rupfundikiwe imyanzuro ikazasomwa tariki 06 Ukuboza 2018 saa munani.

Mukangemanyi akimara kumva ibi bisabwe n’ubushinjacyaha yabaye n’ukubiswe n’inkuba avuga ko akaga umuryango we wahuye nako katangiye igihe umugabo yitabiye Imana

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru