Yashyizweho kuri9 July, 2019 | 14:15

Ubushinjacyaha buvuga ko abakozi 2 ba FARG bafashwe bakira ruswa mu gihe hari hashize iminsi havugwamo ibibazo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwataye muri yombi abakozi babiri b’ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bakira ruswa y’umugenerwabikorwa w’iki kigega.

Hashize igihe havugwa ruswa mu bikorwa by’iki kigega byo guha bamwe mu bagenerwabikorwa bacyo batishoboye inzu, ubuvuzi, ubufasha bw’amafaranga n’ibindi bagenerwa.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iki kigega mu myaka ishize bagiye batangaza ko basabwe ruswa na bamwe mu bakozi b’iki kigega kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa bimwe mu bitangwa n’iki kigega.

Uyu munsi, ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangaje ko bwafashe abakozi babiri ba FARG barimo bakira ruswa y’umugore w’umugenerwabikorwa w’iki kigega gifasha abatishoboye.

Uru rwego ruvuga ko aba bakozi basabye ruswa uyu mugore kugira ngo "ahabwe inzu" yari agenewe guhabwa mu batishoboye.

Buri mwaka, iki kigega kigenerwa ingengo y’imari na Leta y’u Rwanda kugira ngo gifashe abarokotse Jenoside mu Rwanda batishoboye.

bimwe mu bikunze kunengwa FARG

1.Iyo uje kwaka serivisi ku cyicaro gikuru cya FARG wibaza niba serivisi ihatangirwa hari aho bihuriye n’umubare w’abakozi baba bicaye mu biro.

2. Ikindi iyo ugeze kuri ibi biro umubare w’abantu uhasanga bicaye ushobora gutuma wibaza abari mu biro batitaye kubabategereje hanze.

Gusa igitangaje ni uko iyo ubonye ko abantu babategereje babaye benshi bahita babajyana mu gikari kugira ngo badakomeza kuba benshi ku muhanda bigaragarira bose.

3. Intonganya zikunze kumvikana mu bakozi ba FARG n’ababa baje babagana nabyo abenshi babibona nk’ibidakwiye mu gihe ahubwo usanga bakira abantu bahuye n’ibibazo byinshi, yewe n’abafite ihungabana baba bakwiye kwakirwa neza.

4. Abagenerwa bikorwa benshi bibaza impamvu FARG imaze imyaka ariko kugeza ubu hakaba hakiri ibibazo bitarakemuka burundu, nk’itangwa ry’amafaranga y’ingoboka na buruse z’abanyeshuri bikigera ku bagenerwabikorwa babogoje mu gihe aba ari uburenganzira bwabo.

Wakwibaza kandi impamvu muri iyi myaka ishize FARG itarabasha kumenya abagenerwa bikorwa igomba gufasha kuko usanga buri mwaka hakorwa ijonjora ryo kubarura abagenerwa bikorwa babikwiriye, hakurwemo abagiyemo batabikwiriye.

Salongo Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru