Yashyizweho kuri22 December, 2018 | 10:41

U Rwanda rwamaganye icyemezo cy’Umucamanza Meron cyo kurekura Col Simba wahamijwe ibyaha cya Jenoside

Leta y’u Rwanda yamaganye irekurwa rya Col Simba Aloys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi wasabye kurekurwa atarasoza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe.

Col. Simba yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari perefegitura za Butare na Gikongoro, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu 2016 yandikiye urukiko asaba kurekurwa bitewe n’uko yarangije 2/3 by’igihano cye ndetse Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Theodor Meron, yerekanye ubushake bwo kumurekura.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko mu nama Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rugwabiza Valentine yagiranye n’Umucamanza Meron ku wa 14 Ukuboza 2018, u Rwanda rwamenye ko umucamanza Meron afite ubushake bwo gufungura Simba.

Riti “Iki gikorwa cy’umucamanza Meron kije hirengagijwe impungenge za Guverinoma y’u Rwanda n’ingaruka zikomeye irekurwa rya Simba rifite ku barokotse ibyaha yakoze, kuba ataricujije ndetse akananirwa gufatanya n’ubuyobozi.”

Rivuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Simba yahinduye ahagombaga kuba ubuhungiro bw’abahigwaga, indiri biciwemo. Anashinjwa ko yahaye intwaro gakondo, imbunda na gerenade interahamwe, azitegeka kwica abari bihishe muri Paruwasi ya Kaduha.

Uyu mugabo ngo yanatanze intwaro ku nterahamwe zari zizengurutse Ishuri ry’Imyuga rya Murambi, abaha amabwiriza yo kwica ibihumbi by’Abatutsi bari bahikinze.

Itangazo rikomeza ryibaza niba umuntu wishe abantu 1000 akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 bikagaragaza uburemere bw’icyaha cyakozwe. Gusa ngo Meron we yahisemo kurekura Simba mbere y’imyaka umunani ngo arangize igihano cye.

Gusa ngo niba umucamanza Meron anarekuye Col Simba, mu rugamba rwo kurwnaya n’ihakana rya Jenoside, akwiye gushyikirizwa u Rwanda akanyuzwa muri gahunda “zo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko bimaze kugenda ku bantu benshi mu Rwanda.”

Umucamanza Meron aheruka kongererwa manda azasoza ku wa 18 Mutarama 2019. Ku buyobozi bwe yafashe ibyemezo bikomeye byabangamiye u Rwanda, agabanya ibihano, anarekura abanyabyaha mbere yo gusoza igifungo bahawe.

Umucamanza Meron ukomeje kubangamira u Rwanda anengwa byinshi

Maron w’imyaka 88 ashinjwa ko nk’umuyobozi w’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, u Rwanda n’isi babonye inshuro nyinshi ahindura ibihano byatanzwe, agabanya imyaka y’igifungo ndetse akarekura abahamijwe ibyaha, mbere y’uko barangiza ibihano bakatiwe.

Itangazo rikomeza rigira riti “Umugambi we wo kurekura Simba ntabwo ushingiye ku bintu bifatika bihari. Ahubwo, umucamanza Meron ubwe yishyiriyeho itegeko, ritumvikanweho n’izindi mpande, ryo kurekura umugororwa uwo ariwe wese umaze gufungwa bibiri bya gatatu by’igihano cye. Ibyo ntabwo ari butabera.”

Itangazo rivuga ko mu mategeko mpuzamahanga, urwego Meron ayoboye rukwiye kubanza kureba ku bukana bw’icyaha, inyungu z’abarokotse, kuba umugororwa agaragaza kwicuza no gusubira mu buzima busanzwe ndetse n’uko akorana n’izindi nzego.

Rikomeza rigira riti “Simba yagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwari bugamije gutsemba imbaga y’Abatutsi. Mu gitekerezo u Rwanda rwashyikirije uru rwego, rwanashyizemo igitekerezo cy’impuguke ku ihungabana ry’abarokotse Jenoside, we waniganiriye na bamwendetse asuzua imvugo z’abandi.

" Yagaragaje uburyo irekurwa rya Simba ryateza ihungabana ritigeze rivugwa ku barokotse Jenoside muri Paruwasi Kaduha no mu ishuri ry’imyuga rya Murambi, aho abana babonye ababyeyi babo bicwa n’ababyeyi bakabona abana babo bicwa. "

Ikindi ngo ni uko Simba atigeze afatanya n’inzego zaba Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyhaa.

Itangazo rikomeza riti “Turasaba Perezida utaha gufata amategeko n’ibimenyetso nk’ibintu bikomeye, mu gihe cyo gusuzuma irekurwa ry’umuntu utararangiza igihano. Mu isuzuma rishingiye ku mategeko, urwego rugafata icyemezo ku irekurwa ry’utararangiza igihano.”

Muri Nyakanga nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron, izageza ku wa 18 Mutarama 2019.

Itangazo risoza rivuga ko Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu biwugize, bikwiye kumva ko imikorere y’umucamanza Theodor Meron ibangamiye imigendekere y’ubutabera mpuzamahanga.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru