Yashyizweho kuri23 September, 2018 | 17:20

Turitegura kugera mu gihe kidasanzwe aho 1/2 cy’abatuye Isi bagerwaho na Interineti-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko internet yenda kugera kuri kimwe cya kabiri cy’ abatuye Isi agaragaza ko umunsi byagezweho azaba ari intambwe nziza.

Perezida Kagame akaba n’umwe mu Bayobozi ba Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti,ibi yabibigarutseho mu nama ngarukamwaka y’iyi Komisiyo ibera i New York aho yari kumwe na Carlos Slim bafatanyije kuyiyobora, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira abakomiseri bashya bitabiriye inama ya Komosiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti. Avuga ko bizeye ko inkunga yabo izaba ingirakamaro muri iyi Komisiyo.

Yakomeje agira ati “Turitegura kugera mu gihe kidasanzwe aho kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagerwaho na Interineti. Iyi ni intambwe tugomba kwishimira nubwo iri terambere ritagabanyijwe ku buryo bungana mu bice byose by’Isi”.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo ukwiye gukoreshwa kugirango ikoranabuhanga rigere kuri bose ati “ Uburyo bwiza bwo kubikora n’ugukorana bya hafi hagati y’abafatanyabikorwa bose: ari za leta, abikorera n’abashakashatsi.”

Perezida Kagame yishimiye kwakira abakomiseri bashya bitabiriye inama ya Komosiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti

Perezida Kagame uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika biteganyijwe ko azitabira inteko rusange y’ abakuru b’ ibihugu byibumbiye mu muryango w’ Abibumbye.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo abantu benshi bamaze kugerwaho na Interineti, hacyenewe gutekereza ku buryo buri wese yagerwaho n’iryo koranabuhanga mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe.

Perezida Kagame ari kumwe na Carlos Slim Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru