Yashyizweho kuri9 August, 2019 | 23:30

Turifuza kubaka umuco wo kubahiriza amategeko no gutinya ibyaha mu gihugu cyacu-Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Guverinoma,Johnston Busingye, yavuze ko hakwiye kwimakazwa umuco wo kubahiriza amategeko no gutinya ibyaha mu gihugu hatitawe ngo ni umunyarwanda cyangwa umunyamahanga maze umuntu akibwiriza kutishora mu byaha kuko byamugiraho ingaruka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2019 mu karere ka Bugesera aho yafunguye umwiherero w’iminsi itatu uzageza tariki 11 Kanama uhurije hamwe abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ’RIB’.Ni umwiherero ugamije kureba uko uru rwego rumaze umwaka rugiyeho, rwarushaho gutanga serivisi nziza ku barugana.

Minisitiri w’Ubutabera yashimye RIB kuri byinshi imaze kugeraho mu gihe imaze, avuga ko yagaragaje impinduka mu kwihutisha akazi no kugakora kinyamwuga.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko RIB ari rumwe mu nzego zikomeye mu gihugu arusaba ko hakubahirizwa umuco w’ubutabera mu gihugu haba ku benegihugu cyangwa abanyamahanga.

Ati “RIB muri urwego rukomeye mu nzego ziri muri iki gihugu. Turifuza kubaka umuco wo kubahiriza amategeko no gutinya ibyaha mu gihugu cyacu. Umunyarwanda cyangwa undi muntu utuye mu Rwanda akwiye kwibwiriza kutishora mu byaha igihe cyose yaba ari mu Rwanda cyangwa ibyo byaha biri bugire ingaruka ku Rwanda cyangwa ku munyarwanda.”

Yakomeje avuga ko iyo ntego yo gutinya ibyaha no kubahiriza amategeko ari intego ikwiye kugerwaho kandi hakabaho n’ubufatanye mu nzego zose.

Ati “Iyo ni intego dukomeyeho cyane kandi tugomba kugeraho, ariko kugira ngo tubigereho ntibisaba gusa ko uwaketsweho ibyaha akurikiranwa. Birasaba gusesengura ubukozi bw’ibyaha ubwabyo, hakarebwa ikibitera, uko biteye, hakanarebwa abakunze kubyishoramo.

Minisitiri Busingye mu ku garagaza uko iki kibazo giteye yavuze ko begereye abagororwa bakatiwe kubera ibyo byaha, bagasanga akenshi babiterwa n’imiterere y’aho babikoreye.

Yasabye ko hari bimwe mu byaha nk’ibikorwa n’abana byo gukuramo inda ko byajya byitabwaho ku buryo bwihariye n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha, hakagaragazwa icyabiteye bityo hagafatwa ibyemezo bikakaye.

Col. Ruhunga Jeannot, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko uyu mwiherero ari ngombwa kugira ngo barebere hamwe ibyo bagezeho, imbogamizi ndetse n’ingamba ngo barusheho kuzuza inshingano bahawe.

Yavuze ko kuva uru rwego rwajyaho rumaze kugera kuri byinshi harimo ko mu rwego rwo kwegera abaturage babonye moto 144, imodoka 28, mudasobwa 598, bakaba barubatse kandi n’urwego rwa Interpol ngo barusheho gukurikirana ibyaha ndengamipaka.

RIB yavuze kandi ko kugeza ubu hari abagenzacyaha 28 bafatiwe muri ruswa, ariko bose barahanwe hagamijwe kurema ubunyangamugayo muri uru rwego.

Kuri ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukoresha abakozi bagera kuri 900.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru