Yashyizweho kuri13 December, 2019 | 17:46

Sierra Leone:Urukiko rwanzuye ko icyemezo cyo guca abakobwa batwite ku ishuri kivanwaho vuba

Urukiko rwanzuye ko icyemezo cya leta ya Sierra Leone cyo guca ku ishuri abanyeshuri batwite kinyuranyije n’amategeko kandi ko kigomba kuvanwaho ako kanya.

Uwo mwanzuro w’urukiko rw’ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (ECOWAS) wakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Amensty International yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko watanze ubutumwa bwumvikana neza ku bindi bihugu bibuza abanyeshuri batwite gusubira ku ishuri, birimo Tanzania na Equatorial Guinea.

Urukiko rw’umuryango ECOWAS rwavuze ko guca ku ishuri abakobwa batwite ari ivangura kandi ko binyuranyije n’amategeko y’Afurika ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ariko urwo rukiko nta bubasha rufite na bucye bwo gutuma uwo mwanzuro ushyirwa mu ngiro.

Gusa Sierra Leone n’ibindi bihugu byirengagije imyanzuro yabanje.

Iyi ntsinzi yishimiwe n’imiryango Iharanira uburenganzira bw’umugore irimo nka WAVES (Women Against Violence and Exploitation in Society),aho umunyamabanga mukuru wawo,Hannah Yambasu yavuze ko ibyo bikuyeho kwandagazwa kwakorerwaga abakobwa batwite.

Ati"Iyi ntsinzi tuyituye abakobwa bo muri Sierra Leone bari barandagajwe ndetse bakamburwa ubumuntu guhera 2014 kubera uko bateye".

Uyu muryango Kandi niwo wakomeje guharanira ko Leta ya Sierra Leone ko igomba guha abo bakobwa batwite icyubahiro cyabo babareka bagakomeza kwiga nk’abandi.

Umwe mu bana b’abakobwa wirukanwe afite imyaka 17 y’amavuko,yabwiye The Guardian dukesha iyi nkuru ko yishimiye icyemezo cy’urukiko ariko ababazwa n’uko iyo atirukanwa aba yarasoje amashuri nk’abandi.

Yagize ati“Ndishimye cyane kubera ko ntagize amahirwe yo gukomeza kwiga".

Yakomeje agira ati"Iyo njya gushobora kuba nkiri kwiga,nakagombye kuba ngeze mu mwaka wanyuma cyangwa nkaba naramaze kwambara ikanzu.Nari narahisemo kwiga abijyanye n’ubuganga.Ahubwo izina ryanjye barisibye mu gitabo k’ishuri ahubwo banjyana mu mashuri y’imyuga".

Muri Sierra Leone ikibazo cy’abangavu bahohoterwa kiri hejuru kuko imibare igaragaza ko abakobwa 30% batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure ndetse na 40% bafite imyaka 18 y’amavuko kuri ubu barashyingiwe bafite abagabo.

Mu myaka ine ishize ni bwo leta ya Sierra Leone yashyizeho ubwo buryo bwo guca ku ishuri abakobwa batwite.

Icyo gihe hari hariho ubwiyongere bukabije bw’abangavu batwara inda, nk’imwe mu ngaruka za Ebola yari muri ako karere.

Mu gihe imiryango yari yashegeshwe na Ebola, abakobwa benshi basigaye ari imfubyi kandi badafite kirengera.

Leta ya Sierra Leone yavuze ko kwiga mu buryo busanzwe byananiza cyane abo bakobwa batwite kandi bagatanga urugero rubi kuri bagenzi babo bigana bo badatwite.

Hahise hashyirwaho andi mashuri y’ubwunganizi agenewe abanyeshuri batwite, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko atari ku rwego rumwe mu ireme n’ayo bigagaho mbere kandi ko bibagabanyiriza amahirwe yo kubona akazi.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru