Yashyizweho kuri29 April, 2018 | 10:57

Rwamagana:Yishe umugore we urwagashinyaguro amukataguyemo uduce duce

Beatrice Muhawenimana wari umaze igihe kingana n’icyumweru aburiwe irengero, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata nibwo bimwe mu bice bicye by’umubiri w’umubyeyi w’abana batandatu byashyinguwe i Karenge. Umugabo we witwa Ntezimana Jean Damascene yatawe muri yombi.

Ntezimana Damascene Jean wo mu mudugudu wa Nyagatovu Akagari ka Kabasore murenge wa Karenge niwe yiyemereye ko yishe umugore we kuwa gatandatu tariki 21 Mata hashize iminsi ibiri umubiri we awukatamo ibice ashyira mu mufuka ajya kujugunya mu rufunzo maze avuga ko umugore we yabuze.

Bamwe mu bazi uyu muryango bavuze ko abo mu muryango wa Muhawenimana Beatrice batangiye kumurangisha banashakisha ahantu hose ariko baraheba bategereza ko wenda hari icyo Imana yakora ngo aboneke none bivumbuwe ko yishwe urwagashinyaguro n’umugabo we.

Gusa nyuma baje gukeka umugabo we maze kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mata arafatwa arangije asobanura uko byagenze anerekana umubiri w’umugore we yishe urubozo atemagute.

Ntezimana yasobanuye ko nyuma yo kwica umugore we yamuhishe mu nzu igihe kingana n’amajoro abiri yinumiye ntawabimenya.Yavuze ko mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 23 Mata umugore we yamukasemo ibice abishyira mu igunira ajya kubijugunya mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera kiri hafi aho muri uyu murenge. Ndetse ajya kubyerekana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karenge bwavuze ko uyu mugabo yatanze aya makuru amaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Ibice bisigaye by’uyu mubiri wa Beatrice byashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mata.

Ntezimana Jean Damascene yavuze ko yamwishe kubera amakimbiranye bari bafitanye ariko ubuyobozi butayazi.Kuri ubu uyu mugabo n’umugore bari bafitanye abana batandatu.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru