Yashyizweho kuri31 March, 2020 | 06:23

Rwamagana: Polisi yafatanye abantu 3 inyama zitujuje ubuziranenge bari bajyanye ikigali

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nzige hafashwe abagabo Batatu aribo Niyitegeka Jerome w’imyaka 42, Tuyizere Simon w’imyaka 35 na Ndorimana Etienne ufite imyaka 22. Bafashwe barimo kubaga Inka nijoro ahagana saa tanu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati: “Abayobozi bamaze kumenya ko hari abantu barimo kubagira inka ahantu mu gashyamba bahise babimenyesha abapolisi bajya kureba basanga ni Inka yose bamaze kubaga bagiye gupakira inyama zayo mu modoka ngo bazijyane mu mujyi wa Kigali.”

Yakomeje avuga ko abo bagabo bari Batanu bikanze abapolisi babiri bariruka hafatwa Batatu ndetse n’imodoka bari bafite yo mu bwoko bwa Toyota Colora RAA 910E.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abantu cyane cyane abakora ubucuruzi bw’inyama kujya babukora mu mucyo kugira ngo hanizerwe ubuziranenge bw’ibyo bacuruza.

Ati: “Bariya bagabo bagiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye bajya kubaga iriya nka mu ijoro, ariko ziriya nyama zo zahise zitwikwa kuko ubuziranenge bwazo ntabwo bwizewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko ibyo bariya bagabo barimo gukora binyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi n’ubwikorezi bw’inyama bityo bakaba bagomba kuzabihanirwa.

Yibukije abaturwanda ko hari iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru