Yashyizweho kuri30 May, 2019 | 14:45

Rutsiro:Umugenzuzi w’imari mu karere yatawe muri yombi akekwaho kwakira no gushaka gutanga ruswa

Umugenzuzi w’imari mu karere ka Rutsiro, Bizimungu Jean Damascène,yatawe muri yombi akekwaho kwakira no gushaka gutanga ruswa ngo akingire ikibaba umuyobozi wa Koperative ivugwamo inyerezwa ry’umutungo w’abanyamuryango.

Itabwa muri yombi rya Bizimungu ryabaye kuwa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, ubwo yari azaniye amafaranga miliyoni ebyiri Hitayezu Innocent, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bari bamaranye ibyumweru bibiri bakora ubugenzuzi muri Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa KOPAKAMA aho bicyekwa ko hanyerejwe miliyoni 200 Frw.

Amakuru yahawe kimwe mu bitangazamakuru bikorera aha mu Rwanda avuga ko uyu mukozi wa RCA ari we watanze amakuru y’uko umugenzuzi w’Akarere ka Rutsiro yakiriye ruswa akaba ashaka ko bayisangira.

Ayatanga ngo yifuje ko amazina ye atatangazwa maze agira ati “Bizimungu yagiye kureba Hitayezu Innocent aho yari acumbitse, amusanga mu cyumba arangije amuha ibahasha irimo miliyoni ebyiri amubwira ko ayahawe na Hakizimana Frederic wahoze ari umuyobozi wa Koperative Kopakama ngo bamworohereze mu igenzura barimo kumukorera.”

Yakomeje agira ati “Koperative KOPAKAMA ni koperative ikomeye y’abahinzi ba Kawa mu Karere ka Rutsiro ikaba ifite n’inganda eshatu zitunganya kawa. Umuyobozi wayo rero witwa Hakizimana Frederic yari yaraciye inyuma nawe ashinga urwe ruganda bicyekwa ko rwavuye mu mafaranga ya koperatie yanyereje.”

Amakuru avugwa ni uko Hakizimana akimara kumenya ko Bizimungu yatawe muri yombi yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yabwiye icyo kinyamakuru ko batazihanganira abayobozi ba za koperative n’abacungamutungo barya umutungo w’abanyamuryango.

Ati “Turabasaba kwirinda kwitiranya amafaranga y’abanyamuryango n’ayabo bwite. RCA ntituzemera ko amafaranga y’abanyamuryango aribwa n’abantu ku giti cyabo, ibi ni ibintu twahagurukiye kandi turashimira abakozi bacu bakomeje kugaragaza ubunyamwuga mu kazi.”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko Bizimungu Jean Damascene yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Gihango.

Ingingo ya kane y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibyo bihano ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru