Yashyizweho kuri27 August, 2019 | 10:59

Rutsiro:Umugabo yatawe muri yombi azira gutema inka ebyiri z’uwo bari bamaze gusangira inzoga

Uwitwa Nkinamubanzi yatawe muri yombi acyekwaho gutema inka ebyiri imirizo n’ibitsi, akaba afungiye kuri station ya RIB yo mu Murenge wa Gihango mu Karere Rutsiro.

Amakuru avuga ko impamvu zatumye uyu mugabo atema inka za mugenzi we zishingiye ku businzi kuko mbere y’uko azitema bari bahoze basangira inzoga mu kabari nyuma aza kubura telefone ye akeka ko yaba yatwawe n’uwo basangiraga ubwo ava aho ajya gutema inka ze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) nirwo rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu Nkinamubanzi mu butumwa uru rwego rwacishije kuri Twitter,buvuga ko uriya mugabo yafashwe ejo ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019.

Modeste Mbabazi,Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihuguyabwiye umunyamakuru ko kiriya cyaha ugikekwaho yagikoze ku cyumweru tariki 25 Kanama, 2019 afatwa kuri uyu wa Mbere.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane icyamuteye guhemikira iyo nka.

Umuganga w’amatungo yavuze ko ibizwi cyangwa bimenyerewe ari uko abaganga bajya bakata inka umurizo bagamije kuyivura, ariko ngo bahita bihutira guhagarika amaraso kugira ngo itava cyane bikaba byayiviramo gupfa.

Akomeza agira ati “Gutema inka umurizo bishobora kuyiviramo urupfu.”

Ubu buryo bwo gukata inka umurizo ngo bukorwa n’abaganga inasaba ubwitonzi n’ubumenyi mu by’ubuvuzi bw’amatungo by’umwihariko inka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

5/5 - 1 month ago

Bamukomeze kuko ntakizere ko ejo atazatema nyiri inka

Niyonshuti - 1 month ago

Ngekubwange ansabako reta yasubizaho igihano cyokwica umuntunkuyu akicwa nuwishe umuntu
Nuwasambanyije uyumunsi ya13. Ibisibintu.

Ingabire Falida - 1 month ago

ubugome buraha kbx Njye mbura icyomvuga kbx

Jean aime Ngarukiye - 1 month ago

Biratangaje kunva mwene kanyarwanda ateminka cg numubembe ,umupfurero,wenda cabuza umutabwa .bamukaragire umugozi udacika Uwo mugome

Izindi nkuru