Yashyizweho kuri1 December, 2019 | 13:58

Rusizi:Uwahoze ari umuhuzabikorwa wa DASSO yaguwe gitumo arimo kugurisha ipingu

Nsabimana Joel w’imyaka 32 wahoze ari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi,yafashwe agurisha ipingu k’uwari burijyane muri Congo ariko bombi n’uwo yarigurishaga bahita batabwa muri yombi.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo mu ma saa saba n’igice z’amanywa nibwo Nsabimana yafatiwe mu cyuho mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama muri aka karere ka Rusizi agurisha ipingu rya polisi y’igihugu, uwo yarigurishaga witwa Ndayisabye Damien w’imyaka 39, akaba ngo yagombaga kumuha amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda ( 5,000frws) bari bumvikanye na we akazarijyana kurigurisha mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Amakuru avuga ko uyu Nsabimana Joel yanemeye ko ngo afite n’inkweto za gisirikare yari abitse iwe mu rugo na zo akaba agomba kuzigeza ku nzego zishinzwe umutekano, ibi byose ngo akaba yari abifite mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem,yabwiye umunyamakuru ko uyu Nsabimana Joel yari amaze amezi hafi 2 yirukanywe n’akarere ku mirimo ye kubera ibyo agikurikiranyweho na n’ubu ariko ngo atahishura.

Ati’’ ntiyari akiri umukozi w’akarere, twamuhagaritse by’agateganyo ,ibyo yahagarikiwe biracyari mu iperereza nta kindi nabivugaho ubu,n’iryo fatwa rye nta kindi narivugaho.’’

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi, na we yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri kariya gace ko akibikurikirana ngo abanze amenye ibyo ari byo neza, ko aza kumubwira nyuma, gusa nyuma yagerageje telefoni ye kenshi ntiyongera kuyitaba.

Nsabimana Joel na Ndayisabye Damien ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

JPEG - 92.4 kb
Nsabimana Joel (ibumoso ufite ipingu mu ntoki) na Ndayisabye Damien wari ugiye kugura ipingu akajya kurigurisha RDC

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru