Yashyizweho kuri20 November, 2018 | 14:39

Rusizi:Umusaza afite ubumuga bw’amaguru yombi yafatanywe akarima k’urumogi

Umusaza w’imyaka w’imyaka 56 y’amavuko witwa Baranyika Jean Claude wo mu murenge wa Mururu akagari ka Gahinga mu mudugudu wa Kanunga,usanzwe afite ubumuga bw’amaguru yombi yafatanywe ibiti bitanu by’urumogi aho yaruhinze munsi y’urugo aho atuye.

Ibi byemejwe n’umwe mu bayobozi b’akagali uyu musaza atuyemo shinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Muhawenimana Eugène, aho yavuze ko uyu mugabo wamugaye amaguru yombi, yafatanywe iki kiyobyabwenge mu murima we ku bufatanye n’abaturage.

Muhawenimana yagize ati’’Si ubwa mbere arufatanwa kuko hari n’ikindi gihe yafatanwe urwumye mu mufuka w’ipantalo akavuga ko ari abanye Congo barumurangiye nk’umuti, icyo gihe abifungirwa amezi atatu,none afatanywe uruhinze mu murima.’’

Gusa Abaturage batuye muri aka gace gahana imbibI na RDC bavuga ko gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, hakaba n’ubucuruzi bwa magendu benshi bemeza ko budashobora gucika burundu.

Ingabire Joyeux umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu,yavuze ko atari uyu wenyine ufatanywe urumogi kuko muri Cyete mu kagari ka Kagarama, muri uyu murenge baherutse gufatana undi musaza udupfunyika 1500 twarwo n’ibiro 7 bidapfunyitse, avuga ko hari hashize igihe n’abahungu be barufatanywe.

Ati“kuba duturanye n’igihugu kitarufata nk’uruteye ikibazo kandi twe rutemewe, bituma bamwe barufata nk’uko abaho barufata bakumva ari nk’ibisanzwe ariko tugira inama abaturage yo kurureka, cyane cyane ko n’ibihano ku muntu urufatanywe arunywa, arucuruza cyangwa aruhinga byiyongereye cyane.’’

Uyu muyobozi avuga ko bibabaje kubona abantu bakuru ari bo bishora mu bikorwa nk’ibyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo no ku bw’imiryango yabo, agasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu buryo bwo gukumira ibyaha nk’ibi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’uyu murenge bwafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo harimo itegurwa ry’imikino izajya ihuza urubyiruko, mbere yayo rukaganirizwa ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Aha niho uyu musaza yari yararuteye mu murima uhari

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru