Yashyizweho kuri29 September, 2019 | 12:41

Rusizi:Umugabo ukekwaho kwica umugore we agahita aburirwa erengero yafashwe mu gicuku cy’ijoro

Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira iryo ku wa gatanu niho inkuru yamenyekanye ko Harerimana Anastase w’imyaka 47 yaba yivuganye umugore we witwa Uwingeneye Aneziya w’imyaka 39 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu murenge wa Bugarama avuga ko uwo muryango wari usanzwe ufite ibibazo by’amakimbirane aturuka ku mutungo.

Bamwe mu baturanyi b’uwo muryango bemeza ko uwo muryango wari usanzwe ubanye nabi mu makimbirane.

Mbanyeninkiko Marc utuye mu mudugudu wa Nuko,akagari ka Nyange yabwiye Muhabura.rw ko batari babanye neza.

Yagize ati:"Babaga mu makimbirane adashira ashingiye ku mutungo,tukaba dukeka ko aribyo bapfuye byaviriyemo Aneziya kwitaba Imana."

Harerimana anastase akimara kwica umugore we yahise acika inzego z’umutekano zimuburira irengero.Ku bufatanye n’abaturage akaba yafashwe n’abanyerondo b’umwuga bakoreraga irondo ahitwa Nyamaronko,mu murenge wa Nyakabuye ahagana saa munani z’ijoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama,Nsigaje Jervain, yahamije iby’aya amakuru avuga ko uwo mugabo wari utuye mu murenge wa Bugarama ayoboye akekwaho kuba yarivuganye umugore we.

Yagize ati:"Ayo makuru twarayamenye tugerayo dusanga umugore we yamaze gupfa akubiswe ishoka mu mutwe,dore ko twanayisanze aho nyakwigendera yari aryamye,twahise dufata umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugirango ukorerwe isuzuma."

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage ko niba bagiranye amakimbirane umuti atari uwo kwicana ahubwo ari ukugana inkiko.

Yagize ati:"Umuti w’amakimbirane si ukwambura mugenzi wawe ubuzima ahubwo umuti urambye ni ukugana inkiko zikabacyemurira ikibazo."

Twashatse kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha bubivugaho ntibyadukundira.

Akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera mu murenge wa Bugarama ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya RIB Bugarama Cite.

JPEG - 48.1 kb
Harerimana Anastase ubwo yari na nyakwigendera wari umugore we Uwingeneye Aneziya atari yamwivugana
JPEG - 57.4 kb
Harerimana Anastase yafashwe n’abanyerondo b’umwuga bakoreraga irondo ahitwa Nyamaronko ahagana saa munani z’ijoro

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru