Yashyizweho kuri3 April, 2020 | 10:53

Rusizi Coronavirus: Umuyobozi w’uwumurenge yabujije abantu gucaracara mu muhanda arabizira ! Ubuyobozi burabivugaho iki?

Mu gihe u Rwanda ruri guhangana no guhagarika gukwirakwira kwa virusi ya Corona, icyorezo cyugarije Isi, buri wese asabwa kuguma mu rugo hirindwa ingendo zitari ngombwa. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ikaba yarasabye abayobozi kutazihanganira abantu bacaracara mu muhanda bakora ingendo zidasobanutse. Nti byahiriye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ubwo yashyiraga ibikorwa munshingano ze areba ko abaturage baguma murugo yaje guhuriramo n’ibihano bikaze ashijwa gukubita umuturage ubwo yaramusanze mu’isoko yarenze ku mabwiriza ya Leta.

Ikinyamakuru MUHABURA.RW cy’ikimara kumenya ay’amakuru kihutiye kuyakurikirana kugirango hamenyekane ukuri kuri byo maze kivugana n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye bwana Aphrodis Sindayiheba ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Kayumba Ephrem.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye bwana Aphrodis Sindayiheba yagize ati : “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu , yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze dukwiye kwiha umuhigo wo kugira umudugudu utarangwamo abantu bacaracara mu muhanda, bagashyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ari kugenderwaho muri kigihe. ubwo twarimo dukangurira abaturage kuguma murugo siko bose bahise babyumva kimwe habayeho gushyiramo imbaraga zihagije. bamwe batubona bakiruka haje gukomerekeramo umugabo uba ikigali ntazi mu bari banze kumvira amabwiza ya Leta ajya kundega avuga ko na mukubise bimviramo ibihano bikomeye kuko ubu nahagaritswe byagateganyo ariko sindirukanwa biracyari mw’iperereza.”

Ikinyamakuru MUHABURA kandi cyavugishije umuturage uvuga ko yahohotewe n’umunyamabanga Nshigwabirwa w’umurenge wa Nyakabuye bwana Nshimiyimana Izayi utuye mu mudugudu wa Bugumya ariko akaba asanzwe akorera ikigali atubwira uko bya mugendecyeye.

Nshimiyimana yagize ati : “ Ubusanzwe ngewe ntuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali Kubera iki kibazo cya Corona cyatumye dufunga amashuli, kubera gahunda za Minisiteri y’uburezi , nibwo natashye nsanga umuryango wanjye I Rusizi , Ngeze murugo nagiye guhaha igitoki nkikoreza umukozi urabizi rero umuntu wikoreye arihuta aransiga, igihe nari mukurikiye ngeze ku’isoko rya Nyakabuye rishyashya ahantu hari imashini mpahurira n’umukuru w’umurenge wa Nyakabuye arambwira ngo ni nihute nge murugo. kubera ko aho hantu hazamuka sinihuta ankubita inkoni ku kibuno mpindukiye gufata inkoni yarankubise nibwo na komeretse njya kumurega kuri polisi .”

Nshimiyimana akomeza avuga ko yahamaga we na Dipisi wa karere ka Rusizi amubwirako aje mukibazo cye.

Yagize ati: “ Nagiye kumva numva Dipisi wa karere arampamagaye abwira ko aje mu kibazo cyange ngo duhurire kuri sitasiyo ya Polisi Nyakabuye mpita ndamanuka Mpasanga Meya wa karere ka Rusizi ari kumwe na Dipisi hamwe n’ukuriye RIB mu karere mbasobanurira ikibazo cyange nawe atanga abatangabuhamya be, ubu numva ngo yarahagaritswe, ariko twari twahanye gahunda ko turi bubonane ngo tubiganireho twembi by’umwihariko nti yaboneka ambwira ko umuyobozi wa karere ya muhamagaye kugeza n’ubu nti turabonana”

JPEG - 109.1 kb
Nsimiyimana akomeza avuga ko yahamaga we na Dipisi wa karere ka Rusizi amubwirako aje mukibazo cye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bwana Kayumba Ephrem yabwiye MUHABURA ko iki kibazo cy’umunyamabanga Nsingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye akizi kandi kiri mu ‘iperereza hamwe n’abandi bantu bakubise umukuru w’Umudugudu na Dasso .

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bwana Kayumba Ephrem yagize ati " Ikibazo cy’umunyamabanga Nsingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye ndakizi kandi kiri mu ‘iperereza hamwe n’abandi bantu bakubise umukuru w’Umudugudu na Dasso bazakurikiranwa kandi abayobozi binzego zibanze bacungiwe umutekano kuko amabwiriza ya Leta avuga ko abantu bava mu rugo gusa bagiye mu bikorwa by’ingenzi nko guhaha ibikenewe cyangwa kwivuza mu gihe ari ngombwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kandi abazabirenga bazabihanirwa ,”

Bwana Kayumba Ephrem yongeye kwibutsa abaturarwanda ko ingendo zidakenewe zishobora kwihutisha iki cyorezo, kandi ibyo ntibizihanganirwa. Niyo mpamvu asaba ko buri wese yakurikiza inama agirwa aho kuzihatirwa, ikindi kandi aributsa abantu gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo ku bw’inyungu zabo bwite n’abandi.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi abagabo batatu bo mu Karere ka Rusizi, bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa umuyobozi w’umudugudu na Dasso, ubwo bari mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

RIB yatangaje ko abatawe muri yombi ari abitwa Niyonkuru Sion, Mugarura Jean Damascène na Habyarimana Emmanuel, bo mu mudugudu wa Gipfura, Akagali ka Gahinga, Umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, avuga ko kugira ngo abantu bubahirizwe amabwiriza bisabwa ko abayobozi b’inzego z’ibanze kuba maso, bakareba ko abantu badacaracara mu mihanda ntacyo bari gukora gifatika.

Prof. Shyaka Anastase yagize Ati “Ndasaba inzego z’ibanze nk’uko twabiganiye bose, Twabisabye, turongera kubisubiramo; inzego z’ibanze ntabwo bivuze uturere, ntabwo bivuze meya . Bivuze umuyobozi w’umurenge, bivuze ko abakozi bo ku murenge kimwe n’inzego z’umutekano bajya mu gukurikirana ko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa.

Inzego z’akagari nubwo atari abakozi benshi cyane ariko barahari, nabo ni bakurikize ko aho bari hegereye abaturage ibi byubahirijwe noneho inzego z’umutekano nazo zibunganire ndetse n’abo ku mudugudu, bumve ko bari bakwiye kuba ikitegererezo ko birinze, biraza kugusaba wowe nk’umuyobozi gutambagira mu mudugudu wawe kugira ngo urebe ko ibintu byubahirijwe. Umuyobozi w’akagari niko biri bugende, agomba gukurikirana uko ibintu biri bushyirwe mu bikorwa.

Minisitiri yashimangiye kandi ko uruhare rwa buri wese rukenewe, abantu bakirinda. habaho ikibazo cyo kurenga ku mabwiriza hagafatwa ibyemezo, uhanwa agahanwa atarangiza byinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco yongeye kuburira bamwe mu baturarwanda bakigaragara barenze nkana ku mabwiriza ya leta yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

John Bosco Kabera, yavuze ko hakiri bamwe mu baturarwanda bakigaragara mu bikorwa bitemewe binyuranyije n’amabwiriza Leta yashyizeho yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yaboneyeho kongera gusaba abagifite iyo myifatire kuyihagarika.

Yagize ati: “Hari bamwe mu bantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’’abantu bakigaragara bagendagenda mu mihanda kandi abenshi baba bari muri za ngendo zitari ngombwa.”

CP Kabera yavuze ko umuntu wese urenga ku mabwiriza ya leta nkana muri ibi bihe byo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus afatwa nk’umuntu wagambiriye kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya Coronavirus. Kubera izo mpamvu uzabifatirwamo azirengera ingaruka zabyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gusaba buri muturarwanda wese kujya atanga amakuru igihe hari abantu abonye barenga ku mabwiriza yashyizweho na leta muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Twabibutsa ko Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ari inkorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro mwinshi. Abagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus basabwa guhamagara nimero itishyurwa ya 114, bagahabwa ubufasha bidasabye ko bakora ingendo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi ni ibihumbi 980 mu gihe ibihumbi 50 bamaze gupfa. Ibihumbi 206 nibo bamaze kuyikira mu Rwanda hamaze kubarurwa 84 kandi umubare ukomeje kwiyongera umunsi kuwundi.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59):

Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


26 Comments

IZABAYO YVONNE - 1 month ago

Arko ubundi muhabura muzatanga amakuru meza ryari koko ? Nkiyo mutekereje inkuru zimpuha mutanga ibi sikinyamwuga gsa umuyobozi arebganurwe kuko arazira ubusa kandi namwe muzana inkuru mujye miyisesengura kuko ibi simbwambere tubibona lubeshya inkuru nkizi
None umuntu wagiye mwisoko bamukubita kuko ariwe wengine wakubiswe niwe Wari waremye isiko wengine? Nziko imana itemera kurenganya umuntu excitif ndabizi ko urengana Kandi ukuri kuzatsinda.

shema claude - 1 month ago

Ooooh !! mbega Umuyobozi Wabuze kirengera uziko ibyobintu Gitifu yakorewe arukumutesha agaciro kubayoborwa kuko Hano murwanda haruduce nange abaturage mbonye Imyitwarire nogucamazi iyi gahunda yaguma murugo Nyakubahwa President wa Repubulika yadukanguriye numva Rwose ikiboko kugikoresha ntakibazo kuko Corona ibyirimo gukorerera ibihugu byibihangange Ukibaza Abanyarwanda batumvira gahunda reta ishyiraho yokwirinda nokurwanya icyorezo

Urugero Aho mbibona

Ahobita Mukamenge mubusanza ahohantu hantera umujinya Rwose Police ikwiye kuhagera kdi ikabuzurizaho inshingano total kuko Ibibintu ntamikino tugomba gushyiramo

Nkusi - 1 month ago

Uwo mwarimu ameze nkuwagira amatiku pe yashatse gufata inkoni ya executif !? Gusa ababishinzwe bashishoze.

Diana - 1 month ago

Uwo muyobozi rwose narenganurwe,kuko iyi coronavirus abayobozi batabaye maso abaturage twahashirira ,guma murugo ntibayitayeho namba.

Joseph - 1 month ago

Uyu muyobozi ararengana narenganurwe,kandi ibihano yafatiwe biraca intege nundi muyobozi wese wari mu ngamba kdi gishobora gutuma abaturage batongera kumvira ubuyobozi bubegereye,urugero hafi aho umuturage yateye Sedo ibuye amukomeretsa Ku mutwe ubu ari kwivuza,centres zo muri gaseke na gasebeya aho nabashije gutambuka abaturage gahunda ya guma my rugo isa naho itabareba hakabayeho uburyo bwo gushingira igiti umuyobozi cg umukozi uri mukazi

Anaclet /MIBRIZI - 1 month ago

Sindi umunyamategeko,ariko numva umuyobozi yarari mukazi aharanira kurokora abanyarwanda benshi,Gusa ntangajwe nuko mwarimu wajyaga kumufasha mugukebura abandi ariwe urega.Hanyuma dukaze ingamba abatumva tubakebure,Aho kwicwa na corona cg ngo mfungwe nacishwaho akanyafu.Gusa tugume murugo twirinde tunorohereza ubuyobozi.Murakoze

Basile - 1 month ago

Uwo muyobozi yarenganye ndetse cyane cyane! Kd iyo nkoni yakubishwe umuturage ntiruta imbaga uwo muturage yakanduza! Ahubwo mbona uwo muyobozi yarakwiye gushimirwa kuko abari bahari Bose, bahise batinya bamenyako ibintu byahindutse!

Ibi nabitangaho urugero, bari aho nanyuraga mbona abasirikare bahagaritse umumotar uhetse, babakubita Ku kibuno, abari aho Bose bahise babona ko bikaze, kuva uwo munsi ntawigeze yongera kugwa muri iryo kosa!!

Daniel - 1 month ago

uyu muyobozi narenganurwe kuko gushyira mubikorwa ayamabwiriza ya PM birasaba imbaraga ku inzego zegerejwe abaturage
Rwose Aphrodis nahabwe ubutabera arenganurwe cyane ko hari abaturarwanda batari kubahiriza aya mabwiriza rimwe na rimwe bigasaba ko abayobozi bashyiraho igitsure

Innocent - 1 month ago

Ntekereza ko uwo muturage yaturutse Kigali azi neza ko icyorezo gihari Kandi numvise Ari nu mwarimu ,ariko ageze nyakabuye yibwirako anyuranya na mabwiriza ntacyahwe ,rwose uyu muyobozi yakoze ibiri munshingano zi kuko ahubwo bigaragarako uyu muturage yashakaga guhangana nawe no kwitabara yari kwitabara ,ex nyakabuye yababarirwa

Sandrine - 1 month ago

Uwo muyobozi narenganurwe kuko gahunda Ni guma murugo kbx ikindi kdi baba babungabunga ububiza bwacu nubwo habayeho iyo case arko sicyo yaragamije

Rwanda - 1 month ago

Turabyemera rwose ko umuturage yakomeretse arikose niba umuntu atumva ababwiriza Koko uyu muyobozi kbsa bafashwe asubizwe mukazi kuko yashyiraga mubikorwa amabwiriza nubwo habobetsemo izo mbogamizi

Ahandi inzego zose zunganire inzego z’ibanze kukubahiriza amabwiriza

Peter - 1 month ago

Ariko rwose uyu muyobozi narengwnurwe kuko gushyira mubikorwa ayamabwiriza ya PM birasaba imbaraga ku inzego zegerejwe abaturage

Rwose Aphrodis nahabwe ibutabera arenganurwe

Tuyishime Jean Claude - 1 month ago

Njyewe numva uyumugabo namusabye gutaha arabikora avugako aho yanyuraga hatereraga,none nibaza ukuntu Executive yamwirutseho bikanyobera,imihigo irakomeye pe,abaturage ntitwumva,arikose niba yakubiswe kukibuno agahindukira afata inkoni ya executive urumva we Ari shyashya? Numva habaho korohrlerana abaturage nabo tibakamenyere abayobozi babo.Iyi covid 19 kuyihashya ni ukutajenjeka ejo wazasanga tugumye munzu burundu Kdi abayobozi nabo ntibaryamye.BATURAGE TUGUME MURUGO UGIRA AHO AJYA AVUGISHE UKURI YUBAHIRIZE AMABWIRIZA.

GUMA MURUGO

Ruganzu - 1 month ago

Hhhhhh uwo muyobozi narenganurwe

Safi - 1 month ago

Uyu muyobozi ahubwo ni uwo gushimwa, narenganurwe kuko ari gukiza ubuzima bw’ abaturage ashinzwe.
Ubwo uyu muturage yigize umusirimu uvuye Kigali, yanga gukora ibyo abandi bari gukora. Ahubwo uyu muturage ahanwe n’abandi barebereho.

Safi - 1 month ago

Uyu muyobozi ahubwo ni uwo gushimwa, narenganurwe kuko ari gukiza ubuzima bw’ abaturage ashinzwe.
Ubwo uyu muturage yigize umusirimu uvuye Kigali, yanga gukora ibyo abandi bari gukora. Ahubwo uyu muturage ahanwe n’abandi barebereho.

vincent - 1 month ago

nyamuneka nimurengsnure uwo muyobozi kuko urugamba turu kurwana buriwese narugire urwe kuko we arigushyira mubikorwa amabwiriza ya pm kdi twibeko hari abaturage gahunda yagumamurugo bayifata nko kubahohotera .barikunaniza abayishyira mubikorwa

Emmanuel - 1 month ago

uyu muyobozi ararengana rwose leta nice inkoni izamba asubizwe mukazi

Sam - 1 month ago

Aphrodis humura uzarenganurwa!!Uwo mugabo yaragusuzuguye Kandi wari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano nuko batari bamabaye imyenda y’akazi!Uwo mugabo/musore yari ahagaze ku muhanda ari kuganira n’inkumi none ngo yaravuye kugura igitoki koko!!!

Koradusenge Mathias - 1 month ago

Uyu muyobozi n’arenganurwe kuko nta makosa afite!

Efent - 1 month ago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndumva nta kidasanzwe yakoze, yagiragango uyu mugabo ntashaka kugenda, yewe no guhindukira ngo afate inkoni umuyobozi yari afite mu ntoki, ntabwo nabyo bikwiye ahubwo yagombaga kumuhunga.

Efent - 1 month ago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ndumva nta kidasanzwe yakoze, yagiragango uyu mugabo ntashaka kugenda, yewe no guhindukira ngo afate inkoni umuyobozi yari afite mu ntoki, ntabwo nabyo bikwiye ahubwo yagombaga kumuhunga.

Sam - 1 month ago

Covid iradusiga habi pe,gusa abaturage nabo harimo abatumva,twasabaga RIB kujya ikora iperereza ryimbitse

Victor - 1 month ago

Rwose Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi harimo n’igihugu cyacu,
niyo mpamvu rero,muri iki gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe,byo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus,
Gahunda ya guma mu rugo irareba buri muntu wese. Ku nyungu zange n’iz’igihugu,dukurikize amabwiriza ubuyobozi butugira kandi tubwumvire kuko inyungu ni ukutagira abarwayi benshi ba coronavirus,uko twumvira ubuyobozi mu nama mutugira,niko coronavirus izacika vuba mu gihugu cyacu.

Hirindwe urugomo ku muntu uwo ariwe wese ushaka kunyuranya n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu.Umuyobozi,umupolisi,umusirikare,umuturage bose nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.Amategeko ni akurikizwe he kugira urengana.

Kandi akurikizwe,twirinde coronavirus tuguma mu rugo kandi dukaraba intoki mu gihe icyo aricyo cyose murakoze.

Victor - 1 month ago

Rwose Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi harimo n’igihugu cyacu,
niyo mpamvu rero,muri iki gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe,byo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus,
Gahunda ya guma mu rugo irareba buri muntu wese. Ku nyungu zange n’iz’igihugu,dukurikize amabwiriza ubuyobozi butugira kandi tubwumvire kuko inyungu ni ukutagira abarwayi benshi ba coronavirus,uko twumvira ubuyobozi mu nama mutugira,niko coronavirus izacika vuba mu gihugu cyacu.

Hirindwe urugomo ku muntu uwo ariwe wese ushaka kunyuranya n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu.Umuyobozi,umupolisi,umusirikare,umuturage bose nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.Amategeko ni akurikizwe he kugira urengana.

Kandi akurikizwe,twirinde coronavirus tuguma mu rugo kandi dukaraba intoki mu gihe icyo aricyo cyose murakoze.

Niyonzima Alfred - 1 month ago

Nge ndumva umuyobozi w’umurenge ntakosa afite reta no murenganure .

Izindi nkuru