Yashyizweho kuri26 March, 2019 | 18:19

Rulindo:Umuyobozi w’ishuri n’umwarimu batawe muri yombi nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside ko yabyungukiyemo

Umuyobozi wa GS Kanyoni n’umwarimu w’iri shuri riherereye mu Kagari ka Budakiranya, mu Murenge wa Cyinzuzi,bakurikiranyweho amagambo umwarimu yabwiye mugenzi we warokotse jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza kuko yatumye yiga kandi wenda atari kwiga iyo itabaho.

Kuwa 15 Werurwe nibwo umwarimukazi witwa Nyiransabimana Liberée n’Umuyobozi w’ishuri Nikobamera Alexandre, baganiraga na mugenzi wabo witwa Mutakowimana Cecile warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari na we washyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikirego.

Umuyobozi w’Ishuri we akurikiranyweho guhishira aya makuru mabi kuko byabaye 15 Werurwe bimenyekana 19 Werurwe ari umwarimu babibwiye ubivuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye umunyamakuru ko babonye amakuru ku itariki 19 Werurwe, yari atanzwe n’umwarimu avuga ko bagenzi be bamubwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Twamubwiye ko ajya kuri RIB, ngo nk’abagenzacyaha badufashe, hanyuma atanze ikirego biba ngombwa ako abo babiri; umwarimu n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri barafatwa kugira ngo babazwe ibijyanye n’ayo magambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Avuga ko ubusanzwe amagambo nk’aya yajyaga agaragara mu gihe cy’icyunamo, ariko mu myaka itatu ikurikiranye byagendaga bigabanuka kuko nk’umwaka ushize yagaragaye ku bantu babiri.

Ati“Byaradutunguye kuba abantu bigisha, bafite ubwenge bagaragara mu magambo nk’ayo, icyakora twizeye ko RIB ikora iperereza nibigaragara ko ayo magambo bayavuze birumvikana ko babashyikiriza ubutabera bakazaba ari bo bahamya neza ko bayavuze”.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge,bagaharanira iterambere.

Bwa mbere habanje gufungwa Nyiransabimana Liberée kuko yatawe muri yombi kuwa Kane w’icyumweru gishize naho umuyobozi we Nikobamera atabwa muri yombi ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Murambi.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru