Yashyizweho kuri16 May, 2018 | 01:23

Rulindo:Bane batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bujuje urumogi mu modoka

Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize,yafatiye mu karere ka Rulindo abantu bane aribo Vuguziga Celestin, Sebashyitsi Claude, Ndahayo Albert na Mutariyani Pascal bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite nomero iyiranga RAB 306N, ipakiye ibiro 80 by’urumogi.aba bantu bafashwe ku bufutanye n’inyangamugayo y’umuturage yatanze amakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana,yavuze ko inyangamugayo y’umuturage ariyo yahaye Polisi amakuru ko hari imodoka iri kwerekeza mu mujyi wa Kigali ipakiye urumogi, Polisi ihita itangira kuyishakisha.

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati ”Tumaze kumenya aya makuru, twagiye mu muhanda mu karere ka Gakenke, iyo modoka yagendaga yazimije amatara abapolisi bayihagaritse yanze guhagarara, ahubwo yongera umuvuduko.”

Yakomeje agira ati ”Abapolisi bahise bayikurikira, igeze mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yinjiye mu muhanda w’igitaka, isanga abapolisi bayitanze imbere irahagarara, bayisatse basangamo ibiro 80 by’urumogi n’abantu bane, Polisi ihita ibafata ibashyikiriza Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB)".

CIP Twizeyimana yashimiye ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, ari nabwo bwatumye aba banyabyaha bafatwa.

Yasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda anasaba abapakira imizigo mu modoka zitwara abagenzi ko bakwiye kujya babaza bene yo ibyo bapakiye, no kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu (3) n’itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana atanu itanu kugeza kuri Miliyoni eshanu.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru