Yashyizweho kuri10 August, 2019 | 11:17

Muhanga:Gitifu w’umurenge yatawe muri yombi acyekwaho gufata ku ngufu

Ntezirembo Jean Claude,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wakoraga mu kabari.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ntezirembo wayoboraga umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19 usanzwe akora mu Kabari i Muhanga.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagiye gufata ibikoresho byo mu kabari yakoragamo kuri uyu muyobozi, amusaba ko baryamana undi arabimwemerera, bucya ajya kumurega.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice,yemereye umunyamakuru ko aribyo ko uyu gitifu yatawe muri yomb.

Ati “Yafashwe iri joro ashinjwa ko hari umukobwa yafashe.”

Gusa uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko Gitifu yamujyanye mu rugo iwe agiye gufata ibikoresho byo mu Kabari akoramo byari iwe, nyuma ngo amusaba ko baryamana undi arabyemera.

Ati “Nageze iwe ansaba ko turarana ndabyemera burinda bucya.”

Avuga ko mu gitondo batandukanye agahita ajya gutanga ikirego kuri R.I.B. Yabwiye Umuseke ko Gitifu atigeze amufata ku ngufu ko baryamanye ku bushake bwe.

Ariko na none ngo hari bamwe mu bo bakorana na Gitifu bavuga ko yahoraga ababwira ko Umuyobozi w’Akarere atamwumva ko ndetse hari abo yakoreshaga kugira ngo bamunanize bityo bikaba bicyekwa ko ariwe yaba yihishe inyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu munyamaba nganshingwabikorwa.

Uwamariya akavuga ko ibyo avuga byaba ari urwitwazo kuko nk’umuyobozi mukuru ntashobora gukora ikosa nk’iryo ryo kugambanira uwo akuriye ngo yohereze umukobwa wo mu kabare kuryamana na gitifu.Akavuga ko hategerejwe ibizava mu iperereza.

Kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Mitsindo - August 2019

Muzasubire kwiga Ikinyrwanda muri abaswa, iyo wandika "acyekwaho", biva Ku nshinga Gukeka nta soni dore imvugo iboneye " Akekwaho", na none kwandika ngo "abanyarwanda utangije inyuguti nto ni ukubapfobya bikomeye, kandi ari izina bwite ry’ubwoko bw’abantu, Dukosore inyandiko iboneye " Abanyarwanda, Abakongomani, Abadage, Abafaransa, byerekana kumenya ururimi guke, iyo ukora amakosa nkayo mu nyandiko isomwa Ku isi yose !

claire - August 2019

Igitekerezo gitif ararengana urumvako bari babyumvikanyeh ahubw murebenez?

ndikuryayo vianney - August 2019

Igitekerezo uwomugabo ararenganta rwose niba babyumvikayese urumva yarikumurega nakagambanepe nugushishiza mukareba!?

Aisha - August 2019

Ariko kuki mujijisha abantu? Ko mwafotoye umurenge wa Ruhango kandi mwakagombye gushyiraho uwa Muhanga ko habereye ibyo bibazo.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe