Yashyizweho kuri2 March, 2020 | 14:46

Rubavu: Umusaza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batatu

Umusaza witwa Babonampoze Erneste w’imyaka 64, yafashwe akekwaho gusambanya abana batatu bose batuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Ibi byamenyekanye kuri iki Cyumweru ubwo babonaga abo bana barira bavuga ko uwo musaza yabasambanyije.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje

Ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, nk’uko Umuhoza yakomeje abivuga.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu usambanya umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru