Yashyizweho kuri6 March, 2019 | 20:02

Rubavu:Batanu batawe muri yombi bazira kwigaragambya kubera urupfu rwa bagenzi babo

Abaturage batanu bo mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bazira kwigomeka bakigaragambiriza urupfu rwa bagenzi babo barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko.

Abo bantu batatu batumye bagenzi babo bigaragambya bikabaviramo gutabwa muri yobi,mu ijoro ryakeye ni bwo barashwe n’ingabo z’igihugu bagerageza kwinjira mu Rwanda baturutse muri RDC. Abarashwe bafatanye imyambaro ya Caguwa bari bakuye mu gihugu cya Congo.

Aba batanu bafashwe kuri uyu wa gatatu bakurikiranweho gukora ibisa n’imyigaragambyo itemewe aho bakubise abashinzwe umutekano bakabakomeretsa babatera n’imisumari nyuma y’uko bagenzi babo barashwe bashaka kwinjiza magendu mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Muhayimana Agnes uyobora umudugudu w’Isangano abafashwe bakomokamo, ngo nyuma y’iraswa rya bariya basore batatu bene wabo bahise barakara cyane ari na yo mpamvu bashatse kugirira nabi abashinzwe umutekano.

Ku rundi ruhande Col. Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro yabwiye abaturage ko ibintu byo gupfa kwigaragambya atari ibyo mu Rwanda, bitewe n’amateka.

Colonel Muhizi yanavuze ko nta kuntu bari kumenya niba abarashwe atari abanzi, ngo kuko n’ubusanzwe abagaba ibitero mu Rwanda baturutse muri Congo baba bayobowe n’abakora ubucuruzi butemewe.

Ati”Ba bandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe umwanzi yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora (abacuruza magendu) kuko nibo babayobora.

None se murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Ni byo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemerera.

Kugeza ubu muri uyu murenge wa Rubavu hamaze gupfa abantu batanu mu gihe kingana n’amezi atandatu bikorwa bifitanye isano no kwinjiza magendu no kunyura ku mipaka itemewe.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/politiki/article/rubavu-hari-abantu-barashwe-bari-gucengera-ku-mupaka-w-u

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru