Yashyizweho kuri1 November, 2018 | 08:57

Rubavu:Abagore batanu batawe muri yombi bakekwaho gukora ubuvunjayi butemewe

Abagore batanu (5)batawe muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Rubavu nyuma yo gufatwa bavunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko kuko ngo bajyaga gutegera abinjira n’abasohoka ku mupaka muto (petite barrier) uhuza akarere ka Rubavu na Congo Kinshasa.

Abafashwe bakekwaho gukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ni Aimerence Nikuze, Anitha Uwambajimana, Virginie Uwimana na Marie Claire Nbajimana n’undi utaruzuza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru ko hari abakora umwuga w’ubuvunjayi batagira ibyangombwa bibibemerera bagahora bihishahisha inzego z’umutekano.

Yagize ati “Abafashwe babikoraga batabifitiye uruhushya, bafatanwe amafaranga y’ibihugu bitandukanye arimo amanyarwanda, amakongomani n’amadolari y’ America, abakekwa bafashwe bahita bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).”

Yashimangiye ko polisi itazahwema gufata abanyuranya n’amabwiriza yashyizweho na Banki nkuru y’igihugu agenga gucuruza no kuvunja amafaranga.

Ati “Hari uburyo n’inzira bicamo kugira ngo umuntu yemererwe gukora umwuga wo kuvunja amafaranga, utazabikurikiza azajya afatwa kuko azaba anyuranyije n’amategeko.

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ubucuruzi butemewe bugira ingaruka mbi k’ubukungu bw’igihugu kuko iyo habayeho gucaracara kw’amafaranga atazwi na banki nkuru y’igihugu bituma ifaranga ryacyo rita agaciro ku isoko mpuzamahanga ntiribashe kwihagararaho imbere y’ifaranga mpuzamahanga.

Banki nkuru y’igihugu BNR ivuga ko nta muntu cyangwa sosiyete yemerewe gukora umwuga wo kuvunja amafaranga atabifitiye icyangombwa gitangwa n’iyi banki.

Ingingo ya 4 mu mategeko agenga ivunjisha ivuga ko ugiye gukora umwunga wo kuvunja amafaranga agomba gusaba icyangombwa kimwemerera kuwukora kandi afite imari shingiro nibura ya miliyoni 20 z’amafaranga y’uRwanda cyangwa ikindi gifite agaciro kayo mbere yuko atangira gukora.

Ingingo ya 223 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru