Yashyizweho kuri21 November, 2018 | 10:33

Robertinho yamaze gufata icyemezo cyo kudasohoka muri Rayon Sport

Robertinho ufitanye amasezerano na Rayon Sports yagombaga kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka, yamaze gufata icyemezo cyo kudasohoka muri iyi kipe kubera ibiganiro bagiranye.

Robertinho yiyemeje gukomezanya na Rayon Sports.Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ducyesha iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ugushyingo.

Robertinho yagize ati” namaze kuganira na perezida na Visi Perezida Freddy n’umpagarariye witwa Alex haracyari utuntu ducye tukiganiraho neza ,icyo nshyize imbere ni Rayon kandi turi mu nzira nziza”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’amasezerano mashya n’ikipe ya Rayon Sports barabishyira ahagaragara vuba.

Amakuru kandi aravuga ko kuri uyu wa gatandatu aribwo ikipe ya Rayon Sports izatangaza ibijyanye n’amasezerano mashya ya Robertinho aho bamaze kumvikana gukomeza gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu mezi 5 amaze muri Rayon Sports yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho yatsindiwe na Mukura kuri penaliti, yongera no kuyifasha kugera muri ¼ mu gikombe cya CAF Confederation cup gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru