Yashyizweho kuri10 August, 2019 | 11:10

RIB yataye muri yombi umwe muyobozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda acyekwaho kugurisha amanota

Umuyobozi w’ishami ry’abiga gutera ikinya muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleje y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima (CMHS),yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusaba amafaranga abanyeshuri ngo abahe amanota.

RIB ivuga ko ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza. Uru rwego kandi rwashimiye abantu bose bakomeje gutanga amakuru mu kurwanya ruswa mu Rwanda.

Ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite. Ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Gaston Izavuga - 2 months ago

Ariko rwose banyarwanda ubwo murumva mbene uko gufungwa kwemewe koko? Biroroshye kuba umuntu yakwanga akaguhimbira icyaha cg agahimba n’ibimenyetso. Kuba rero RIB ihubukira gufunga umuntu, ikanamukura mu kazi ke nkaho icyaha cyamuhamye ni akarengane rwose, bikwiye guhinduka umuntu agahabwa uburenganzira bwe, ubugenzacyaha n’inyiko bigakora akazi nk’uko bikwiye hashingiye kumva impande zombi. Icyo cyaha kiramutse cyakozwe kaba ari agahinda ku burezi bw’u Rwanda ababigizemo uruhare bagomba guhanwa nk’uko amategeko abiteganya. Murakoze!

Izindi nkuru