Yashyizweho kuri25 October, 2019 | 18:23

RIB yabonye umuvugizi mushya wasimbuye Mbabazi Modeste kuri uyu mwanya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Mbabazi Modeste wari umuvugizi warwo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Marie Michelle Umuhoza .

Mbabazi Modeste yari amaze imyaka yari itatu ari umuvugizi wa RIB kuva uru rwego rwajyaho akaba yaratangiranye narwo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rwa RIB,yavuze ko Mbabazi Modeste asimbuwe kuri uyu mwanya na Umuhoza Michelle.

Itangazo rigira riti “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste."

Umuhoza ubusanzwe yari umusesenguzi mu iperereza aho yashyizwe kuri uyu mwanya mu nama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye tariki 19 Ugushyingo 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

RIB yaboneyeho gutangaza nimero ya telefone umuvugizi wayo mushya,Umuhoza Michelle azajya aboneka ariwo 0788311164.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

JPEG - 63.4 kb
Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi wa RIB

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru