Yashyizweho kuri4 November, 2018 | 07:15

RIB iri gushakisha umugabo ukekwaho gusambanya umwana akamuha amafaranga 2000

Urwego rw’ubugenza yaha mu Rwanda RIB ruri gushakisha umugabo witwa Davide Nsengiyumva wo mu kagari ka Mashesha umurenge wa Gitambi w’akarere ka Rusizi ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14, akamuha amafaranga 2000 y’u Rwanda.

uyu mwana avuga ko ku itariki 7 ukwakira ahagana saa munani z’amanywa ubwo yari agiye kuvoma yahuye n’uyu Davide akamusaba ko bajyana iwe akamuha amazi ngo bahageze yamwinjije mu nzu aramusambanya arangije amuha amafararana ibihumbi bibiri y’u Rwamda anamusaba ko nihagira ingaruka zizamubaho ngo ntazigere avuga ko ariwe wamusambanyije ahubwo ngo azajye abeshya ko hari umugabo wo mu murenge wa Kamembe wamusambanyije.

Uyu mwana yaje kujya aribwa n’umugongo ndetse akajya aguma mu buriri aryamye aza gusaba iwabo ko yajya kwa muganga ngo kuko yumvaga arwaye cyane,iwabo bamuhaye mukuru we aramuherekeza bageze ku kigo nderabuzima cya Mashesha bahita bamwohereza by’igitaraganya mu bitaro bya Mibirizi,ahageze bahise bamuha imiti ndetse banamujyana muri One Stop Center bamuha amafaranga ibihumbi icumi ya tike arataha,muri uwo mugoroba mukuru we bari bajyanye yahise abwira nyina ko murumuna we yafashwe ku ngufu maze tariki ya 24 ukwakira Nyirandegeya Uwera Domina ajya kuregera urwego rw’ubugenzacyaha.

Uyu mubyeyi avuga ko akimara kugera kuri Sitasiyo ya Nyakabuye uru rwego rwamuhaye urwandiko arujyana ku bitaro bya Mibirizi ari kumwe na wa mwana we maze ku bitaro naho bamuha urundi rwandiko aruzanira RIB ngo bahise bamusaba gutaha maze akazajya aneka aho uwo mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana ari yamubona yinjiye munzu agahita ahamagara RIB ngo ikaza ikamuta muri yombi,uyu mubyeyi we avuga ko asanzwe abona uyu mugabo yidegembya bityo akaba asaba ko umwana we yahabwa ubutabera bukwiye kuko uwo bakeka ko yamufashe ku ngufu ntaho yagiye kuko agikora imirimo y’ubucuruzi ku isanteri ya Mashesha.

Bitewe nuko uyu mwana akimara gufatwa ku ngufu ababyeyi be batigeze babimenyesha urwego rw’ubugenzacyaha ngo aho uru rwego rubimenyeye rwabafashije ibishoboka byose bityo uyu mugabo Davide ukekwaho gukora iki cyaha akaba akiri gushakishwa ngo dore ko RIB yamaze kumukorera dosiye igihe cyose yaboneka yahita atabwa muri yombi nkuko byagarutsweho na Mbabazi Modeste umuvugizi w’uru rwego.

Ni kenshi mu bice bigiye bitandukanye hakunze kumvikana amakuru y’abana baba bafashwe ku ngufu gusa bitewe nuko ababyeyi babo babimenya impitagihe ibimenyetso bikaba byasibanganye kuko akenshi abana baba bahohotewe babatera ubwoba ko nibaramuka babivuze bazabica.

Chief editor /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru