Yashyizweho kuri29 December, 2018 | 16:39

Raporo Umuvunyi yazanye ku bariye ruswa, umuntu ukomeye urimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa -Mukabunani

Umuyobozi wa PS Imberakuri Mukabunani Christine agaragaza ko hari icyo biteguye gukora kugira ngo bafatanye n’Urwego rw’Umuvunyi mu gukomeza kurwanya ruswa.

Mukabunani Christine aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Muri PS Imberakuri, natwe dufite gahunda yo gukomeza gufatanya n’abanyarwanda kurwanya ruswa n’akarengane kuko ari ibintu bimunga ubukungu bw’igihugu kandi bikadindiza n’abaturage”.

Mukabunani avuga ko nk’umutwe wa politiki utavuga rumwe na Leta, ngo bagiye kureba aho ruswa yibanda cyane ko raporo zagiye zigaragazwa n’urwego rw’umuvunyi usanga abantu bakomeye batavugwamo.

Avuga ko ku ruhande rwabo biteguye gutunga agatoki aho bakumva ruswa hose ndetse bakabishishikariza abayoboke b’uwo mutwe wa politiki ko aho babonye ibimenyetso byayo babirimenyesha bigakorerwa ubuvugizi kugira ngo buri wese asobanukirwe ko amategeko amureba.

Agira ati: “iyo turebye nko muri raporo Umuvunyi yazanye mu Nteko usanga umuntu urimo ukomeye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ariko bishoboke ko hari abandi bari mu nzego zirenze urwo bashobora kuba barakingiwe ikibaba kandi barakoze ayo makosa.

Icyo gihe bituma twibaza niba umumotari, Umupolisi ucunga umutekano wo mu muhanda, umukuru w’umudugudu ari bo barya ruswa binyine”.

Akomoza ku karengane avuga ko atanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’Umuvunyi birebana n’ubusumbane mu mishahara aho umuvunyi yasanze bitahabwa iyo nyito.

Mukabunani avuga ko ukora akazi k’Ubwarimu atandukanye cyane n’umukozi ukora mu karere nyamara banganya urwego rw’amashuri bize agasanga bikwiye kwigwaho umuntu ahagemberwa impamyabumenyi afite. Kuri icyo kibazo asobanura ko gishobora kugusha umwarimu mu cyaha cya ruswa igihe yaba ahawe amafaranga makeya ngo atange amanota ku munyeshuri.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase avuga ko hari ibihano bikomeye ku wagaragaweho ruswa kandi uwayitanze cyangwa uwayiriye akabasha gutanga amakuru mbere y’uko iperereza ritangira azajya ababarirwa.

Avuga ko hagiyeho inzego zo kurwanya ruswa zirimo urw’Umuvunyi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Ubucamanza n’izindi zunganirana mu gutuma ruswa irandurwa mu Rwanda.

Murekezi agira ati: “Izo nzego ziriho tutagamije kubona amanota menshi gusa ahubwo hagamijwe kugira ngo twubake igihugu cyacu.

Kuganira n’imitwe ya politiki ni uko abayobozi hafi ya bose mu gihugu baturuka muri iyo mitwe ku buryo isabwa gukaza umurego mu kwamagana ruswa hose bitozwa n’abayoboke bayo”.

Murekezi avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari inzego zivugwamo ruswa mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, inzego z’ibanze, mu mitangire y’amasoko ya Leta, mu nkiko n’ahandi.

Nubwo ariko hakomeje ubufatanye mu kurwanya ruswa abanyarwanda barakangurirwa gutanga amakuru y’ukuri kugira ngo horoshywe ubushinjacyaha n’ubucamanza.

Mu kurushaho kurandura icyo cyaha hakaba hagiye gushyirwa cyane imbaraga mu mu itangwa ry’amasoko ya Leta kuko bimunga igihugu.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru