Yashyizweho kuri15 February, 2020 | 08:45

Polisi yafashe amasashe ya magendu arenga ibihumbi 62

Polisi ikorera mu Karere ka Burera na Kayonza kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare yafatanye abacuruzi amasashe ya magendu ibihumbi 62,800, bafatiwe mu Karere ka Kayonza na Burera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi basatse imodoka ifite ibirango RAC 983X bayisangamo amakarito 300 arimo amasashe, mu ikarito imwe harimo amasashi 200.

Yagize ati: “Iriya modoka yari itwawe na Kamanayo Azalias ufite imyaka 50 ari kumwe na Rubaduka Vianney w’imyaka 30. Abapolisi barabasatse basanga mu mudoka bafitemo ariya masashe ibihumbi 60.”

CIP Twizeyimana avuga ko abafashwe batangaza ko ayo masashe bari bayakuye mu mujyi wa Kayonza bayajyanye mu mu isantire y’ubucuruzi ya Kabarondo naho ni mu karere ka Kayonza.

Yakomeje agaragariza abaturage ingaruka z’amasashe ku bidukikije ndetse no ku buzima bwa muntu muri rusange.

Ati: ”Ariya masashe aho uyataye mu butaka ntabora, ibyo bigira ingaruka ku butaka ntibwongere gutanga umusaruro ku bihingwa. Hari abayatwika kandi nabo birengagiza ingaruka zayo mu guhumanya ikirere. Ibi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse n’ibindi binyabuzima mu gihe cya vuba cyangwa mu bihe biri imbere.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakanguriye abaturarwanda kurwanya amasashe ndetse bagatanga amakuru igihe hari aho bayabonye ndetse bakarwanya magendu iyo ariyo yose.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Kuri uyu wa Kane mu karere ka Burera naho hafatiwe amasashe ibihumbi 2,800, yari mu makarito 14 imwe irimo amasashe 200. Yafatanwe uwitwa Umufasha Denise w’imyaka 25, Dusingizimana Clementine ufite imyaka 24 na Mukambonera Alphonsine w’imyaka 30.

Aba nabo bafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, babafata barimo kuyinjiza mu gihugu bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi bayajyanye mu mujyi wa Musanze.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakirikiranwe ku byaha bakurikiranyweho.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru