Yashyizweho kuri7 May, 2020 | 18:44

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 25 barimo abageragezaga kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’iziva mu ntara zijya muri Kigali zitemewe.

Abo bagenzi bari bari mu modoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster, bateze imodoka ziva muri Gare ya Nyabugogo zijya i Kanyinya (ho ingendo zijyayo ziremewe), ariko muri bo hakaba harimo abafite umugambi wo guhita batega izibavana aho i Kanyinya zibajyana mu Karere ka Musanze kandi bitemewe.

Bamwe muri abo bagenzi bafashwe biyemereye ko bari bagiye kurenga ku mabwiriza yatanzwe yo kwirinda Coronavirus.

Umwe mu bari bavuye mu Karere ka Muhanga atwaye imodoka ye, arinda agera i Kigali (na bwo yari yarenze ku mabwiriza), arangije arayiparika atega imujyana i Kanyinya ashaka kujya i Musanze gukora ikiraka cy’amafaranga ibihumbi 100.

Yagize ati “Ati nabonaga ikiraka cy’ibihumbi 100 ngiye gukorera mu minota mike ari menshi, numva ntayitesha”.

Umwe mu bashoferi bari batwaye abo bagenzi, na we yemeye ko mu bo yari atwaye harimo abari bafite umugambi wo kujya muri Musanze, gusa akavuga ko yabimenye nyuma yo guhaguruka muri Gare ya Nyabugogo.

Abo bose ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo aho bategereje kwisobanura ndese bakaba banafatirwa ibihano.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru