Yashyizweho kuri12 March, 2018 | 14:12

Police irashakisha umujura wibye mu isoko rya Nyarugenge

Ubujura bwakorewe mu isoko rya Nyarugenge mu mugi wa Kigali mu mpera z’iki Cyumweru kuri taliki ya 9 werurwe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo, bwibasiye studio yitwa Intermedia service y’uwitwa Nkundineza Elyse, harimo ibintu bitandukanye nk’amakamera,mudasobwa n’ibindi byose bifite agaciro katari kamenyekana nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali yabitangarije Muhabura.rw.

Nk’uko byemezwa na nyiri Studio,uwo musore ucyekwa, yabanje kujya yiyegereza umusore ukora muri iyo studio witwa Tuyisenge Jean Paul aho yahoraga aza nk’uwuje gusaba serivise ndetse no kuganira n’uwo yahakoraga.

Nkundineza Elyse arinawe nyiri studio yitwa Intermedia service yabwiye Muhabura.rw Ati’’ Nyuma y’aho nibwo mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki 9 Werurwe twaje mu kazi dusanga studio ibintu byose byibwe. Ariko barebye muri Kamera ishinzwe kureba abanjira n’abasohoka muri iryo soko, babonamo amashusho y’uwo musore wakundaga gutemberera aha,yinjira muri Studio apakira ibyo bikoresho byose arabisohokana’’.Gusa ngo uko yabonye imfunguzo z’aho hantu ntibabizi ariko bacyeka ko yaba yarazicurishije kuko ubwo yabaga ahari, yakundaga kuba ari gukinisha imfunguzo zaho.

Umuvugizi wa Polise mu mugi wa Kigali Senior Superitendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu Yatangarije Muhabura.rw ubwo bujura bwabaye ariko ngo baracyakora iperereza bifashishije ibigaragara muri Kamera zicunga umutekano.

Senior Superitendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu yagize ati”Hari ubujura bwabaye ku itariki 9 mugihe cyo mumasakumi n’ebyiri za mugitondo,bubera mu isoko rya nyarugenge muri studiyo bita Intermedia service,bikaba bivugwa ko bibyemo ibikoresho byakoreshwaga muri iyo studio,ntabwo twari twamenya agaciro kabyo,ariko iperereza ryaratangiye polise irimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba yaragize uruhare muri ubwo bujura.Ntabwo imyirondoro ye yari yamenyekana polise iracyakurikirana kugira ngo turebe ko yafatwa hashingiye ku mashsho yatanzwe na CCTV Camera hari ibyo turimo kwegeranya kugira ngo tumenye ukuri kwabyo”.

Nk’uko ubufatanye buri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage mu gukumira ibyaha,uwamubona yabimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye.

Kuri ubu hakaba hari umusore uri gucyekwa ko ariwe yaba yaribye ibyo bikoresho kuko yabonywe na Kamera zishinzwe umutekano muri iryo soko ubwo hagaragaramo uwo musore yinjira mucyumba cy’iyo studio kandi akanasohokana ibyo bikoresho,bityo akaba ari gushakishwa na polisi y’u Rwanda.

Uyu niwe ucyekwa ko yaba ariwe watwaye ibikoresho byo muri studiyo kuko amashusho yo kuri Kamera zicunga umutekano w’isoko niwe agaragaramo

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru