Yashyizweho kuri12 January, 2020 | 18:51

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye buri rwego kubaka ubutabera bunoze

Dr. Nteziryayo Faustin yasabye inzego z’ubutabera ko muri iki kerekezo 2050 zakora kinyamwuga n’ubwitange birinda umuco wo gukorera ijisho mu nshingano bafite, ahubwo bagakorana ishema, kuko ari bwo bazagera ku ntego yo kubaka Igihugu buri wese yifuza.

Dr. Nteziryayo yabivugiye mu nama yahuje inzego z’ubutabera n’izishinzwe umutekano, harimo n’inzego za Polisi y’Igihugu, Urwego rwa RCS, Ubushinjacyaha, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’abandi, aho baganiriye ku cyakorwa mu guteza imbere urwego rw’ubutabera bose bahuriyeho.

Ubutumwa yagejeje kuri izo nzego, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye buri rwego kubaka ubutabera bunoze kandi buri wese yibonamo, aho inzego muri uyu mwaka zisabwa gukora zubaka ubumenyi bw’abakozi, kurangwa n’indangagaciro, gukorana ubudakemwa, abantu bakomeza kureba ko hari uwateshuka.

Dr. Nteziryayo ati “Muri iki kerekezo kigana muri 2050 turasabwa gukorana ubwitange n’ubunyamwuga twirinda gukorera ijisho, no gushyira imbere imyumvire yo gushyira hamwe, kuko ari bimwe bizadufasha kugera ku gipimo cy’ubutabera nyabwo, kuko ubutabera ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere u Rwanda rwifuza”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asanga urwego ayobora hamwe n’izindi zirebana n’ubutabera atari zo zonyine zikwiye guhora zibazwa ingamba n’icyakorwa mu kurwanya ikibazo cya ruswa, ahubwo ko hakwiriye ubufatanye bwa buri wese harimo n’urwego rw’itangazamakuru binyuze mu gukora inkuru zicukumbuye zigaragaza ahashobora kuba icyuho cya ruswa.

Dr. Nteziryayo ati “Namwe nk’abakora mu nzego zitangaza amakuru murasabwa ubufatanye ku kurwanya ikibazo cya ruswa binyuze mu gutegura no gukora inkuru zicukumbuye kuko hari igihe zafasha mu gutunga agatoki ahashobora kuba icyuho cya ruswa, maze tukayirwanya dufatanyije twese”.

Ministiri w’Umutekano mu gihugu Gen. Patrick Nyamvumba, asanga Abanyarwanda bakwiriye igihe cyose kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kuko ngo ari bo bagenerwabikorwa ba mbere bawungukiramo. Yizeza ko urwego ayobora muri uyu mwaka abantu batangiye narwo ruzagira uruhare mu bikorwa byo kubaka ubutabera bwihuse bubereye buri muturage kandi buzira ruswa, ahubwo bwimakaza umuco wo guharanira uburenganzira bwa buri wese.

Chief editor \Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru