Yashyizweho kuri25 March, 2019 | 15:27

Kayonza:Umubitsi wa SACCO yatawe muri yombi acyekwaho kunyereza miliyoni zisaga 9

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umubitsi wa Sacco Abanzumugayo yo mu Murenge wa Nyamirama, ushinjwa kunyereza miliyoni zisaga icyenda.

Igenzura rimaze iminsi rikorwa muri Sacco Abanzumugayo, ryagaragaje ko hanyerejwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icyenda n’ibihumbi magana inani Frw.

Umubitsi w’iyi Sacco ni we ukekwaho kuba hari aho yagiye ahimba imibare mu bitabo yakoreshaga, akanyereza ayo mafaranga mu bihe bitandukanye hagati ya 2018/19.

Igenzura rigitangira, ngo uyu mubitsi yahise atarokera mu Mujyi wa Kigali, ntiyongeye kuboneka mu kazi guhera tariki ya 19 Werurwe 2019.

Ku wa 24 Werurwe, RIB yamufatiye i Kigali ku Gishushu ahita ajyanwa i Kayonza aho yakoreye icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko kuva iryo genzura ryatangira yahise atoroka ku kazi baramuheba.

Ati “Kuva tariki ya 19 kugeza uyu munsi ntiyagarutse ku kazi. Barabitumenyesheje dutangira kumushaka yaraye afashwe ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha .”

Mbabazi yakanguriye abakozi ba za Sacco n’abandi bakora imirimo ifitiye rubanda akamaro, kwirinda gukoresha umutungo ugenewe abanyarwanda kuko bihombya ubukungu bw’igihugu nabo bikabaviramo ibihano.

Imibare yatangajwe na BNR muri Gicurasi 2018, yagaragaje ko Koperative Umurenge Sacco zo mu Ntara y’Iburasirazuba, zose hamwe zimaze kwibwa miliyoni 556Frw, zirimo igice kinini cyagiye kinyerezwa n’abari abayobozi bazo, hakaba hari hamaze kugaruzwa miliyoni 36 Frw.

Koperative Umurenge Sacco zashinzwe mu 2009 nyuma y’uko leta ibonye ko serivisi z’imari zitagera ku baturage neza nk’uko bikwiye. Zashinze imizi mu gihugu hose mu 2012, ubu zifite umutungo ungana na miliyari 121 Frw n’abanyamuryango miliyoni 2.7.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru