Yashyizweho kuri26 April, 2019 | 18:53

Perezida Kagame ntiyemeranya n’ingingo yo gutuka umukuru w’igihugu ko yafatwa nk’icyaha

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo rivuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata.

Uwo mwanzuro ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.

Icyakora ingingo ivuga ku bihano biteganyirijwe umuntu usebya Umukuru w’Igihugu yo ntiyahindutse.

Iyo ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.

Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa, ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu.

Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru