Yashyizweho kuri27 May, 2020 | 17:00

Paris : Mu rukiko Kabuga Félicien yatinyutse avuga ko Nta mututsi n’umwe yishe!

Félicien Kabuga umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma

Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Soma inkuru bifitanye isano Kumenya Kabuga Félicien neza biratuma umuntu asobanukirwa uburyo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wanogejwe neza ukanaterwa inkunga n’abahezanguni bagera kuri 50

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: "Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye".

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 1 000,000 n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside.

Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ’gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka "kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye".

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko ku wa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

Salongo Richard/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru