Yashyizweho kuri24 April, 2019 | 15:52

Rusizi:Batatu bafatanwe ibiro 7 by’urumogi bakatiwe igifungo cya burundu imbere y’imbaga ingana nk’umucanga

Abantu batatu bagizwe na Habiyambere Bosco, Munezero Theogene na Nzeyimana vedaste bakomoka mu karere ka Nyamagabe bari bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byarangiye ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cya burundu kubera guhamwa n’icyo cyaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi nibwo rwaburanishije aba bagabo imbere y’abaturage bari bakubise buzuye ikibuga cya Kamashangi ho mu kagari ka kamashangi mu murenge wa Kamembe mu rwego rwo gutanga urugero no ku bandi bagitekereza kubyijandikamo.

Aba bagabo uko ari batatu bafatanywe ibiro birindwi by’urumogi tariki ya 10 Mata 2019 bivugwa ko bari baruguze n’abakongomani, rukaba rwaragombaga gukomeza ngo rwambutswe ishyamba rya Nyungwe rugana Nyamagabe na Muhanga.

Abaregwa uko ari batatu bakimara kubazwa n’urukiko ko bemera icyaha ubushinjacyaha bubashinja bahise biyemerera ko bemera icyaha ariko bakagisabira imbabazi, bavuga ko batazongera kugikora.

Habiyambere Bosco ati “Icyaha ndacyemera nkaba ngisabira imbabazi ku buryo ntazongera ku gikora.”

Nzeyimana yungamo ati “Nanjye ndacyemera nkaba ngisabira imbabazi mvuga ko ntazongera kugikora.”

Icyakora nyuma yo guhabwa umwanya urambuye wo kwisobanura bose bavuze ko urumogi bafatanwe baruhawe n’umukongomani kandi ngo ntiyigeze ababwira ko arirwo usibye kuba yarababwiye ko ari imari yunguka cyane nyuma yo kumuha ibihumbi mirongo itanu uyu ni umwe muribo.

Munezero Theogene Ati “Twasanze bizingiye mu myenda bahita babitwambika babinyambitse ntazi ibyo ari byo.”

aha niho ubushinjacyaha bubasabira gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 kuko ngo ntibemera icyaha kuburyo budashidikanywaho nkuko bisobanurwa na Barajiginywa Diogene umushinjacyaha mu rukiko rw’isumbuye rwa Rusizi.

Ati” Ntibemera icyaha ku buryo budashidikanywaho cyangwa busesuye tukaba twumva batagabanyirizwa ibihano byo gufungwa burundu n’ihazabu ya Miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel arashimangira ko ubu ari ubutumwa ku bishora mu biyobyabwenge baba babizi cyangwa batabizi.

Ati “Biratanga ubutumwa haba muri babandi barunywa bihisha, ku barucuruza kuko hari n’ababikora bazi ko ari icyaha gihanishwa ibihano byoroheje.”

Abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima gahunda yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho ibyaha. bakavuga ko gutangaza ibihano byabo mu ruhame bishobora kugabanya umuvuduko w’abishora mu byaha bya hato na hato ndetze ko ku ruhande rwabo ngo ni isomo no ku wari kuzatekereza kubyijandikamo wese bitewe nuko basanze ibihano by’iki cyaha bikaze.

Mu gihe aba bagabo bategereje gusomerwa tariki ya karindwi Gicurasi 2019, ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko n’ubushinjacyaha bwabibasabiye.
Abacamanza banzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 7 Gicurasi 2019 Aba uko ari batatu baburanishirijwe imbere y’abaturage benshi cyane basabye imbabazi ko batazabyongera
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru