Yashyizweho kuri3 April, 2020 | 13:00

NYARUTARAMA: Iperereza ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu [REBA AMAFOTO]

Mu gitondo uyu munsi kuwa gatanu i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Ibi byaha bikekwaho bamwe mu basirikare, byakorewe mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ’Bannyahe’ kari i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuga ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

JPEG - 28.6 kb
Umusirikare abaza umuturage ku byaha bishinjwa abasirikare muri aka gace

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Umunyamakuru uri i Nyarutarama avuga ko ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu wa Kangondo II ubu inzego za gisirikare ziri gukora ikusanyamakuru kuri ibi bivugwa.

Mu mvura nyinshi yaramutse hano, abaturage, umwe umwe, bari kubazwa amakuru akandikwa.

Aha kuri iri shuri haraboneka imodoka nyinshi za gisirikare n’abaturage bacye bari kwemererwa kwinjira.

JPEG - 41.5 kb
Mu gitondo abantu berekezaga aho bumvise ko abasirikare bashinjwa baza kuburanishirizwa muri aka gace ka Nyarutarama

Umuvugizi wa gisirikare mu Rwanda ejo yatangaje ko hari abasirikare batatu bafashwe mu iperereza kuri ibi byaha.

U Rwanda rumaze ibyumweru bibiri mu bihe bidasanzwe aho ubuzima busanzwe bwahagaritswe mu gihugu hagakorwa ibyangombwa cyane gusa mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

JPEG - 33.9 kb
Ku ishuri riri gukorerwaho ikusanyamakuru kuri ibi birego
JPEG - 38.7 kb
Izi ni zimwe, mu modoka nyinshi za gisirikare zari hano muri iki gikorwa

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru