Yashyizweho kuri13 July, 2019 | 09:24

Mageragere:Umugore yafashwe agemuriye umwisengeneza we irindazi rifungiyemo udupfunyika tw’urumogi

Umugore witwa Candide w’imyaka 47 utuye mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, umugudugu wa Kagunga, yafatanwe udupfunyika tune tw’urumogi yari yashyize mu irindazi ryari mubyo yari agemuriye umuhungu abereye Nyirasenge witwa Fabrice.

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa 16h00 z’umugoroba nibwo uyu mugore yafashwe.Amakuru uvuga ko gufata Candida byagezweho ku bufatanye bw’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ndetse na Police y’u Rwanda.

SSP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa yabwiye umunyamakuru ko ariya makuru ari impamo kandi ko uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere ngo akurikiranwe.

Ati ” Nibyo yaraye afashwe tumushyikiriza RIB ya Mageragere. Iyo dufashe abasivili bakoze biriya byaha tubashyikiriza RIB.

Yavuze ko n’ubwo bajya bafata abantu bashaka kwinjiza ibintu bitemewe muri za Gereza ngo ntabwo biba kenshi.

Hari umwe mu baturiye iriya gereza wabwiye umunyamakuru ko hari abajya bagerageza kugemurira abahagororerwa urumogi bakabikora mu mayeri menshi.

Ngo hari uwigeze kurujyana mu gashashi gafungirwamo amata y’uruganda Inyange Industries ariko afatwa atararwinjizamo. Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2018.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru