Yashyizweho kuri10 October, 2019 | 17:01

Nyanza:Umukobwa yatawe muri yombi akekwaho kwica se amukubise umuhini mu mutwe

Umukobwa witwa Uwimbabazi Médiatrice w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Busasamana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica Se w’imyaka 56 y’amavuko amukubise umuhini mu mutwe.

Ubusanzwe nyakwigendera yabanaga n’uwo mukobwa we mu Mudugudu wa Gakenyeri B mu Kagari ka Nyanza.

Bizimana Egide,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yavuze ko uwo mukobwa yakubise Se umuhini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku businzi.

Ati “Bombi bari basinze bageze mu rugo bararwana ni bwo umukobwa yamukubise umuhini mu mutwe arakomereka ajyanywa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza basanga ameze nabi, bahita bamwohereza kuri CHUB. Byabaye ejo ariko uwo mugabo yapfuye uyu munsi.

Uwimbabazi yabanaga na nyakwigendera mu rugo bonyine kuko nta nyina yari afite. Akimara kumukubita umuhini yahise atabwa muri yombi na RIB.

Magingo aya Uwimbabazi afungiye kuri Sitasiyo ya Ngoma mu Karere ka Huye.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru