Yashyizweho kuri29 August, 2019 | 22:59

Nyanza:Umugabo yishe atemye mwishywa we na mubyara we nyuma yo yagushaka gutema mushiki we akamusiga

Umugabo witwa Gisagara Innocent w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Muyira yashakaga gutema mushiki we amubuze atema umwana abereye nyirarume(umwana w’uwo mushiki we) ahita amwica ndetse na mubyara we yishe aje gutabara.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinyoni mu Kagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira, umugabo ngo mu gitondo yafashe umuhoro agiye gutema umwana abereye nyirarume, abantu bajya gutabara, umusaza wahageze bwa mbere yahise amutemwa.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yishe na mwishywa we (umwana wa mushiki we), na mubyara we (umwana wa Nyirasenge) baturanye we yamwishe agiye gutabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens yemereye umunyamakuru ko ayo makuru ari impamo.

Yavuze ko uyu muhungu asanzwe ari “umwicanyi” kuko ngo yahamijwe icyaha cyo kwica undi muntu n’Urukiko, akatirwa igifungo k’imyaka itandatu, yari amaze imyaka itatu avuye mu buroko.

Yavuze ko yari afitanye amakimbirane na mushiki we ashingiye ku butaka n’imitungo by’iwabo.

Ati “Yashakaga gutema mushiki we, yamwirukankanye agenda amutema aramucika, atema umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 ku ijosi ahita apfa, amaze kumutema yakomeje gushakisha nyina, amubuze ahura n’umukobwa w’imyaka 17 ashaka kumutema undi afata umuhoro amukomeretsa ikiganza, ariruka aramusiga, undi yatemye ni umugabo w’umuturanyi na we yamutemye mu mu mutwe aramukomeretsa agiye gutabara.”

Murenzi avuga ko hapfuye abantu babiri barimo mubyara w’uriya mugabo n’umwana wa mushiki we, abandi batatu bakomeretse, babiri bagiye kwa muganga i Nyanza, undi avurirwa ku kigo nderabuzima.

Ati “Amakimbirane afitanye na mushiki we ashingiye ku butaka, ngo hari ibiti bya avocat uyu muhungu yagurishije, umukobwa amubaza amafaranga undi yagira icyo amuha, yashakaga no kugurisha isambu, mushiki we arabyanga.”

Yavuze ko mbere uriya muhungu na mushiki we babanaga mu nzu y’iwabo, ariko nyuma umuhungu yirukana mushiki we mu nzu.

Nyina wabo afungiye icyaha cya Jenoside yagizemo uruhare, ubuyobozi ngo ntibwari kubagabanya isambu kandi umubyeyi akiriho.

Uriya mukobwa ngo yashatse umugabo barananiranwa, asubira iwabo kubera ko umuhungu (musaza we) yari amaze kwica umuntu agafungwa, ni we wakoreraga urugo ariko aho uyu muhungu afunguriwe yikubiye imitungo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira burasaba abaturage ko amakimbirane ashingiye ku butaka n’andi bafitanye bajya bayavuga mbere mu buyobozi kugira ngo akemuke hadapfuye abantu nka bariya kuko hari n’ababigiriramo ibibazo kandi ntaho bahuriye n’ikibazo cy’umuryango wagiranye ikibazo.

Nyuma yo gukora aya marorerwa uyu mugabo umuyobozi bwahise bumuta muri yombi mu buryo bwo kumuhungisha abaturage bari bariye karungu bashaka kumukosora none afungiye kuri RIB station ya Muyira.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Aloys - August 2019

UYUMUGABO APIMWE BAREBE KO ARI MUZIMA MUMUTWE NIBASANGA ARIMUZIMA AKATIRWE BURUNDU, ICYAHA NIKIRAMUKA KIMUHAMYE !

Izindi nkuru