Yashyizweho kuri21 August, 2020 | 07:45

Nyamasheke: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru yafatanywe amata agenewe abana bafite imirire mibi ayibye

Ahagana i saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20/08/2020 mu mudugudu wa Kirambo,mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe uwitwa Uzayisenga Myriam usanzwe ari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru giherereye muri ako Karere ka Nyamasheke yi bye amata agenerwa abana bo muri gahunda y’imirire mibi.

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW avuga ko yafashwe ubwo yerekezaga mu rugo iwe ho mu Gatare aho akoresha Moto y’ikigo na essance muri gahunda ze atwawe n’umumotari bafitanye isano ry’uko ari umukwe we ariwe umutwaye maze ku bufatanye n’abaturage atabwa muri yombi.

Abavuganye na MUHABURA.RW Kandi bavuze ko ayo mata yari mu gikapu cy’umukara ko yabonywe ari kuyashyiramo nkuko yarasanzwe amenyereye kubikora ariko abamubona babivuga agahita abikoma maze akabandikora amaburuwa abasaba ubusobanuro Dore ko hari nabo yabeshyeraga ngo batanga amakuru, ku makuru yatanzwe rero yahise atabwa muri yombi maze agezwa ku kicaro cy’Ubugenzacyaha cya Kanjongo.

Ababonye afatwirwa aho bagize bati:"Twabonye amanukana n’umumotari maze tubona Rib nayo iraje isaka igikapu cye maze basangamo amata litiro icumi maze bamubaza aho ayakuye umumotari asubiza ko bayaguze babajyanye aho bayaguriye barahabura maze yemera ko yarayakuye mu kigo nderabuzima ko bamubabarira bahita bamujyana kuri station Rib Kanjongo."

Soma inkuru bifitanye isano

Nyamasheke : Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruheru n’Umubaruramari we bapfa gusahura ikigo nderabuzima

Ku murongo wa terefone twavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza Madame Mukamana Claudette ahamya ayo makuru gusa avuga ko yabyumvise ariko agiye kubaza Rib.

Madame Mukamana Claudette yagize ati:"Ayo makuru nayumvise ariko ndabaza Rib."

Twashatse kumenya icyo Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda (Rib)rubivugaho duhamagara Umuvugizi w’urwo rwego ntiyatwitaba.

Ni Kenshi muri iki kigo havuzwe imicungire mibi y’umutungo ndetse n’andi manyanga yagiyeakorwa ariko ubuyobozi bukabirenza ijisho nkaho haba hajishe igisabo Dore ko akarere kohereje abagenzuzi b’imari gucukumbura ikibazo bikaba hashize hafi amezi atatu iyo rapport itaragaragara ibitavugwaho rumwe na benshi bavuga ko haba harigutekerezwa ibindi byanyuranya n’ukuri.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


5 Comments

Ganji - 1 month ago

Ubundi baca umugani ngo ugaya utwe atwibiramo. Koko umuyibozi wikigonderabuzima niwe wakibye ibigenewe abana bafite ibibazo? Vraiment nibimuhama azahanwe byintangarugero, bigaragarako byarakamenyero atarubwambere .ababishinzwe babyinjiremo babikurikirane nabo bafatanije bose bahanwe.

Xxxx - 1 month ago

Ariko Umuyobozi uhembwa ibihumbi magana atatu biburamo ibiceli yasamira Amata yabana ba bwaki koko? President wacu aracyafite ibibazo pe barebe uko bamworoza kuko arayakunda cyane litiro 10 zose?

Xxxx - 1 month ago

Ariko Umuyobozi uhembwa ibihumbi magana atatu biburamo ibiceli yasamira Amata yabana ba bwaki koko? President wacu aracyafite ibibazo pe barebe uko bamworoza kuko arayakunda cyane litiro 10 zose?

Tabaro - 1 month ago

Yewe yewe ,ese mugira ngo ibyo yakoze niho abikora gusa musuzumye wasanga ikigo cyarasenyutse kigeze Ku manga service se ho ihatangirwa imeze ite hakora abafite umutimanama ,none ngo bariba ibyo nibyo afatanywe

Gaga - 1 month ago

Buriya rero hacukumbuwe haboneka byinshi byabuze kuko uri afashwe kumunsi 40 wumujura. Mbona rero ibyiza akarere kareka gutererana bene akakageni ikigonderabuzima bagashakira hafi umuti urambye.

Izindi nkuru