Yashyizweho kuri12 August, 2019 | 15:29

Nyamasheke:Abarokotse bavuga ko hari abakatiwe n’inkiko gacaca bakidegembya

Mu karere ka Nyamasheke ho mu ntara y’uburengerazuba haracyagaragara abahamijwe ibyaha n’inkiko gacaca ariko bakaba batarakoze ibihano bityo bakaba bakidegembya ibi bikaba ari bimwe mubishengura abo bahemukiye kuba bababona batari gukora ibihano bahawe.

Inkiko gacaca mu Rwanda zagize uruhare rukomeye mu gucira imanza abantu bose bacyekwagaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha bifitanye isano na Jenoside.

Hakemuwe imanza nyinshi kuko u Rwanda rwarebye kure rusanga ntaho amikoro azava kubera Jenoside yari imaze kugwiririra igihugu maze bafata imanza zo mu rwego rwa kabiri baziha inyangamugayo za gacaca dore ko gacaca yari isanzwe iba mu muco w’abanyarwanda.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba abo bantu bakidegembya uwo waba ari wamuco wo kudahana bagasaba ko abo bireba bakora uko bashoboye icyo kibazo bakagicyemura.

Uwitwa Kamariza Jacqueline wo mu murenge wa Shangi aganira n’umunyamakuru yavuze ko ntacyo byaba bimaze kuba umuntu yarahamijwe ibyaha bya Jenoside maze ntakore ibihano, avuga ko uwo nawo waba ubaye wa muco wo kudahana ndetse yaba ari ugusuzugura uwatekereje inkiko gacaca no kutaziha agaciro zikwiye.

Yagize ati "Guhanwa byo ni ngombwa kuwakoze icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano,nta butabera bwaba bwaratanzwe mu gihe hari abahamijwe ibyo byaha bakidegembya baca imbere yabo babikoreye nka Ibuka tubishyizemo imbaraga hamwe n’izindi nzego maze ikibazo tugishakire umuti".

Yakomeje avuga ko ubutabera bwatanzwe neza bugirira akamaro kandi bugafasha nyirugukorerwa icyaha maze nawe akumba aruhutse mu mutima we kabone nubwo atabona abe aba yarabuze.

Yagize ati "Yego biriya nabyo biraruhura kandi biba bibaye ikimenyetso cy’ubutabera bwatanzwe neza,uzi kuba umuntu yaraburanye agahamwa n’icyaha ntakore igihano byaba bigayitse kandi bikongera bikagaruka k’uwo yagikoreye, bikamushengura bikamusubiza mu nzira y’umusaraba yaciyemo ibyo byose bimubaho".

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Jean Marie vienney Bagirashya,caganira na Muhabura.rw yavuze ko icyo ari ikibazo gihari ntakubica ku ruhande bakaba bakomeje guhangana nacyo.

Yavuze kandi ko ibyo bibazo byo kudakora ibihano bituruka mu nkiko gacaca byiganje mu mirenge imwe n’imwe yaka karere ariyo:Kagano, Kanjongo, Ruharambuga, Gihombo, Mahembe, Bushenge,Shangi, Kirimbi, Bushikeri, Karengera ndetse na Nyabitekeri.

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose hamwe n’inzego bireba bagahangana nicyo kibazo mu maguru mashya.Umunyamakuru amubajije ku bijyanye no kurangiza imanza z’ibijyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,yavuze ko nabyo bigenda biguruntege ariko nabwo bitamera nka mbere kuko ubuvugizi bwakozwe mu nzego zose akaba abona aho bigeze birikugenda neza.

Akarere ka Nyamasheke ni hamwe mu gihugu cy’u Rwanda habaye Jenoside ndengakamere, aha twavuga nk’Abatutsi biciwe muri Bisesero ahantu hafite amateka akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru